Nyuma ya kado ya Noheli Abafaransa bakubise Kagame Ubunaani
Rutuku niko akora . Nta kintu atangira ubuntu. No gutanga aguha akubeshya cyangwa aguhenda kugirango abanze akuguyaguye abone uko akwambura byose.
Impano y’ umuzungu irishyurwa nkuko imbeba iboroga yishyura icyo ivanye kuri rwagakoco.
His excellency n’ abajyanama be bashobora kuba barabyibagiwe kubera ukuntu bakunda kugaragara neza no kubyina intsinzi.
Usibye no kuba rutuku agirira inzika mbi umwirabura wese wamusuzuguye, twe tukaba turi aho turwana nk’ isenene dupfa umwuka mubi yadusizemo, twibwira ko tumurusha ubwenge kandi tuva mumutego we umwe tujya muwundi ; biragoye kugirango igihugu kigendera muri demokarasi kibanire neza umunyagitugu . Amaboko atareshya se arasuhuzanya?
Ntakuntu inzego zikorera kumahame ya demokarasi zo mubufaransa zitazajomba ibikwasi Kagame , kandi ndibaza ko nawe atabiyobewe . Ahubwo uwari yarigize indakoreka ageze ahakomeye kubona agana umuvuga uko ari adashobora kurasa izuba riva!
Azavana Mushikiwabo muri OIF se ngo bamuvuze nabi?
Azongera yurize Ambasaderi wabo indege nka twa “ tuzungu “ birukana nabi kurusha ababoyi?
Azongera asenye Centre Culturel Franco Rwandais yihe ko n’ ahabaga iyambere hakiri itongo?
Nyuma rero yo kumubeshya ko amukijije dossier y’ indege burundu rutuku atangiye kumukubita udushyi nk’ utwo bakubita umuteruzi mushya wabeshwe ubucuti akisanga mubucakara .
Uru rwandiko rwa Gerard Prunier, umunyamateka wibanze kuri Afurika y’ iburasirazuba, yandikiye Institut Montaigne rutubwira muri macye ukuntu Kagame yageze Ikigali yarahungabanyijwe n’ubugambanyi , impfu n’ imirambo itagira ingano yo mu ntambara z’ Ibugande yaciyemo kuva 1979 kugeza 1980.
Ati nyuma yo gutsinda intambara mukwambere1986, yageze i Kampala ari inyuma ya Museveni “ … yavanye isomo mukuntu (Museveni ) yarwanije ubukoloni n’ibyabwo byose ariko buhoro buhoro agahinduka ishusho ry’ ibyo yarwanije kuva mubuto bwe.”
Uru Rwandiko rwa Gerard Prunier rurimo amakosa menshi akwiye gukosorwa .
Urugero ni aho avuga ko Fred Rwigema yiyumvagamo Ubugande kurusha Ubunyarwanda , cyangwa ko yari Umunyiginya .
Cyakora rugaragaza ukuntu inkoni y’ icyuma Kagame ategekesheje u Rwanda imaze kuzana umugese kubera kwiyemera kwe, kwica no kurenganya abanyarwanda ubutabazwa .
Ati kuri ubu Kagame niwe mukuru w’ igihugu wa Afurika ushobora kuganira n’ ibikomerezwa bitegeka isi , ngo agira uruhare mubyemezo bafata no mubyo munkiko mpuzamahanga ati ariko ubutegetsi bufite uburemere nk’ ubwo buherana nyirabwo mubwigunge.
Wasoma inyandiko yose ya Gerard Prunier mururimi rw’ igifaransa ukurikiye iyi link …
https://www.institutmontaigne.org/blog/portrait-de-paul-kagame-president-de-la-republique-du-rwanda
Igishusho iri kuri iyi nkuru ni iya David Martin wa Institut Montaigne.
Christine Muhirwa