Nyuma y’ uko amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  yongeye  gusubikwa ( ubu bibaye ubwa kabiri guhera 2016), Dr Denis Mukwege  wahawe igihembo gihebuje cy’ amahoro ( Nobel Peace Prize ) yabwiye The New York Times ati ” Perezida Joseph Kabila agomba kwegura  akajyana n’ ibyegera bye  byamunzwe na ruswa!

Dr Mukwege aratabariza  abanyekongo  asaba ko ibihugu bikomeye nka Leta Zune Ubumwe bwa Amerika  byakora uko bishoboye  bikabuza leta ya Joseph Kabila guhohotera abigaragambya n’abatavuga rumwe nayo .

Yagize ati ” igihe cyose ubu butegetsi buzaba buriho, amatora azateganywa yose azavamo amakimbirane , urugomo n’ impagarara duhore mu kaga k’ ubutegetsi bw’ igitugu “.

Dr Mukwege arasaba ko amahanga yakaza ibihano yashyize kuri Kabila n’ abagenerali be bakomeje kwirengagiza ikibazo cy’ impinduka ikenewe  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  kugirango bave ku izima   maze igihugu kiyoborwe n’ abakwiye kukiyobora batarya abaturage bacyo .

Christine Muhirwa