Abaturanyi yabeshyeraga ngo babanye neza nabahe?

Abo babiri yishisha bo turabazi .Kangura y’ iperereza rye ibahoza mumashusho , no mu inkuru rutwitsi zibashinja ibibi byose bishoboka . Abo turabazi , nukuntu yicara abagambanira iyo abonye ugutwi kwa mpatsibihugu.

Abo avuga babanye neza ni abahe ?  Ko tuzi ko ari ntawe !

Hari abo byanze munda bakamwita umwanzi , abandi batatinye kumugereranya n’ ingurube yohereza amavunja  mubaturanyi nubwo babivuze mumvugo yijimye.

Abo babanye neza se  ni abangira uwamusuye gusubira iwabo ngo yiyamamarize kubuyobozi bw’ igihugu?” Bati guma iyo wagiye utatuzanira uwo mwaku hano !”

Abo babanye neza bataramubwiza inani na rimwe ni abahe  mubyukuri?

Kagame waminuje muguhungabanya abantu  ashobora kuba ashaka kuvuga ko wenda ahubwo afite abaturanyi babiri bamuteye impungenge  kurusha abandi kuko nabo  ejo bazerura bakamwita umwanzi kandi  umwe  baziranyeho gahunda y’ ubusahuzi bw’ umutungo kamere w’ igihugu ari we akesha kuba agishyigikiwe na mpatsibihugu ; undi akaba atanatinyuka kumwishongoraho  kuko atayobewe ubunyembaraga bw’ igihugu cye  dore ko  uwamubanjirije kubuyobozi bwacyo yanamubwiye ko niyineshya azakubitwa izakabwana (” you will be whipped like a small boy” J-K).

His Excellency Afande Chairman ,Muzehe Udasaza  ageze aho abeshya abayoboke be ahoza mumwijima ngo hari abaturanyi afite babanye neza , dore ko mubari bagize FPR yo hambere bareba hasi iyo bamwumva abeshya  aka kageni , hasigaye hahagaze we , Boss Lady we  Francois Ngarambe na Diane Gashumba! Abandi  yarabivuganye , arica , arafunga , aranyaga ,arahungisha ; abamurokotse bakiri mugihugu ntibakitabira ubutumire bwe bwo kujya gukomera amashyi kugahinda yabateye.

 

Ngo urusha nyina w’ umwana imbabazi aba ashaka kumurya  ariko  abajyanama Kagame asigaye afite, bamutuma kwikanira igifaransa  yanze kuvuga kuva cyera , bamuhinduye umuti w’ amenyo kurwego rw’ umwihariko ni abo kwibazaho !

Biraje biyoberane avuge ngo ni “wa mugabo Himbara !”

Christine Muhirwa