Byenda gusetsa : Kagame ngo ibibazo byose afite abiterwa na “wa mugabo Himbara”
Yewega! Dr Himbara iyi byenda gusetsa yamugezeho maze munyandiko ye yanyujije kurubuga rwe wasoma aha https://medium.com/@david.himbara_27884/ ati Generali (Kagame ) araha ” uyu mugabo Himbara” ububasha buhambaye adafite! Ati umwarimu muri kaminuza muri Canada ahuriye he n’ibyemezo bya leta ya Afurika y’ Epfo kubyerekeye imibanire y’ icyo gihugu n’ u Rwanda?
Ati yegoko!!
Cyokora Kagame arebye mundorerwamo yahuza amaso na nyirabayazana w’ ibibazo bye bitamugoye.
Ubu se Kagame ko avuga urubanza ku urupfu rwa Col Patrick Karegeya rutaratangira ( taliki ni 19 Mutarama 2019, murarakiwe!) ?
Abajyanama bose afite murugaga rw’ inkomamashyi ze habuze numwe watera agatoki akamubwiza ukuri koko?
Umuntu w’ umugabo atera urusenda akumva azasarura amatunda bitaba ati “ni wamugabo Himbara” , ati ni abaturanyi banjye babi!
Nyamara kandi ngo uwanze kumva nti yanga kubona !
Habe no kucisha ijisho mubinyamakuru byo hirya no hino mukarere ngo amenye aho ahagaze ! Dr Himbara ati guhera Afurika y’ epfo kugeza Zimbabwe barandika bimwe : ” Kagame ngo abanzi b’ u Rwanda ‘azabereka’ “, byagera muri East Africa yamugoreweho ho bati ” urumeza mukarere : Igisirikari cya Kagame kiratanga umuburo kirasa “!
Kagame wa mugani ni n’ indashimwa. Iyi niyo nyiturano aha Dr Himbara umutungira agatoki kubitagenda adasibye kabiri : gutuma abagaragu be guhackinga aho yabyanditse byamunanira kwisobanura ati …wahora niki banyamakuru mwe namwe banyarwanda mwese ni wa mugabo Himbara utera ibi byose !
Dictator wese ajya kuvaho isi ibanje kumuha urwamenyo . Ndabona Muzehe Udasaza ari munzira nziza … Ni akomeze aduhe twisekere.
Christine Muhirwa