Mbararikiye  gukurikira iri jambo rya Dr Denis Mukwege, (umuganga wamenyekanye cyane kubera ubutabazi yakoreye abanyekongokazi  bakomeje kwibasirwa n’ imitwe yitwara gisirikari muri icyo gihugu) igihe yakiraga igihembo cy’amahoro  cya “Nobel Peace ” aho yasabye ko amahanga areka kwakira nk’ abanyacyubahiro , gushyigikira no  kuramburira “tapis rouge ”  abasahura  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahubwo bagashyiraho umurongo ntarengwa utukura, uhana  abakoresha ibyaha byibasira uburenganzira bwa muntu n’ ababashyigikira  . Ati  nihajyeho ikigega  cyo  gufasha abahohotewe n’ imitwe y’itwaza intwaro imena amaraso hirya no hino ku isi.

Arasaba ko  abakoresha za smart phones ,  n’ ibindi bikoresho by’ ikorana buhanga bihenze  birimo amabuye y ‘agaciro yo muri Kongo nka Koltan  na Cobalt  , arasaba  abakunda  kwambara amabuye y ‘ agaciro acukurwa  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’ abana bakoreshwa akazi  karuhije  ,  bashyizweho iterabwoba , gutekereza no gukurikirana inkomoko z’ ibyo bintu bakenera mubuzima bwabo bwa buri munsi.

Ati ayo mabuye y’ agaciro niyo nyirabayazana y’ intambara n’ imitwe yitwaza intwaro imaze imyaka irenga makumyabiri ikora amarorerwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya kongo .

Ati  igihugu cyanjye kirasahurwa  n’abategetsi bikunda batitaye kubikorerwa abana n’ababyeyi babo bakorerwa iyica rubozo  n’ abagize  imitwe yitwaje intwaro barema .

Ati  abanyekongo twarahohotewe , twarishwe , twarahungabanyijwe isi ireba  kandi urebera ikibi ntagire icyo akora  nawe aba  ari umufatanyacyaha n’ abo babisha .

Dr Denis Mukwege arasaba akomeje ko Mapping Report yabitswe mukabati  ikibagirwa  ijya ahagaragara kugirango ibyaha birenze  617 biyivugwamo , birimo n’ ibyaha bya Jenoside  bimenyekane kuko ari nta mahoro ashobora kwubakwa igihe cyose ukuri kuzapfukiranwa .

Ati tuvuge abakoze ibyo byaha , tuvuge ibyo bakoze . Twubake amahoro n’ ejo hazaza heza ha Afurika .