Ariko disi Kagame nawe yaragowe .  Ishyanuka ry’ abamotsi be n’ inkoma mashyi ze naryo  rigeze aho kumusebya ? Cyangwa rya perereza rikoresha Rushyashya  ryabikoze ribishaka kugirango rimujombe igikwasi  rikoresha “twibeshye “; erega nabo bashobora kuba  barambiwe guhora barushanwa iririmba n’ibyina ry’ iyo nteruro imwe ya turashize !

Burasa rero yararikoze yita minisitiri wabandi ” inshoreke ” !

Akayabo leta y’ u Rwanda yamennye muri diplomasi yo kugarura umubano hagati yayo na leta ya Afurika y’ Epfo karanze gapfuye ubusa!

Burasa  yaba yaranditse atuka Minisitiri w’ igihugu cy’abandi afite amakuru y’ ako kayabo katanzwe ? Yaba se yari azi  ukuntu leta y’ u Rwanda yari yariruhukije ibonye Perezida Jacob Zuma asimbuwe n’ukuntu yahise ifata ingamba zikomeye zo guhagurukira Perezida Cyril Ramaphosa kugirango ibone uko wenda  yacyemura ikibazo cy’ urubanza rw’ urupfu rwa Karegeya ?

Mbega Burasa ngo ararikora !

Cyakora ngo nubwo iyi nkuru imaze igihe , uku gushyanuka kwa Burasa kukaba kwararakaje His Excellency ngo bimwe by’ intanga rugero , Inyenyeri yashoboye kubona amakuru avuga ko abafite ibibazo ari abamukoresha mukwandika izo nkuru z’ ubunyamwuga bucye kuko we ngo ari “umucivile wibereye aho”.

Uwaduhaye aya makuru yagize ati “ …urumva ko ikibazo atari Burasa, we ni staff usanzwe, ikibazo  ni uwagombaga kumenya ko uriya mugore avuga rikijyana muri ANC. Ntagiye kuvuga menshi rero nawe urumva aho ikibazo kiri, urumva uwishe akazi uwo ariwe .“

Arongera ati “ …incompetence ! …ibi byo gukora mujisho ishyaka ANC ni uburangare bukomeye.. u Rwanda rukeneye incuti nti rukeneye abanzi nka bariya muri aya mahina.”

Arangiza avuga kuri Nduhungirehe ati “ …wabonye se atarakoze uko ashoboye ngo  akosore ubuswa bw’ iyo ngirwa munyamakuru n’ indangare ziyivugiramo? Nti byoroshye…”

 

Kuri ubu , yi nkuru :

https://www.dailymaverick.co.za/article/2018-12-10-normalisation-of-sa-rwanda-relations-has-been-suspended-after-insults-to-sisulu-sources-say/

 ivuga ukuntu ibiganiro hagati y’ u Rwanda na South Africa byabaye bihagaritswe  ntabwo umuntu abashobora kuyisoma mu Rwanda ( usibye ko barushywa nubusa babloka amasite kuko ukeneye amakuru nawe aba afite amayeri 1000 yo kuyabona !) ; Rushyashya yo irakomeje n’ akazi kayo k’ isebanya. Ubu hagezweho  kumvisha abanyarwanda ko ngo Perezida Museveni ariwe nyirabayazana w’ ibibazo by’ u Burundi n’ ukuntu ngo u Burundi bushaka gutera U Rwanda !

 

 

Ntibizoroha …

 

Christine Muhirwa