Umunyagitugu  , agatsiko ke n’ abamotsi be barigiza nkana  kuko bitakiri ibanga ko ubuvugizi  bw’ abatavuga rumwe nawe bugeze  ahateye ibyuya leta y’ u Rwanda rwe:

1.Ikibazo cya Diane Rwigara na Mama we Adeline Rwigara kigeze muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika .

2.Ubufaransa  bushyigikiye  ibiganiro hagati ya Leta y’ u Rwanda  n’abayirwanya.

3. Ishyaka rya ANC ryo muri Afurika y’ Epfo , ishyaka rya Nelson Mandela , ntiriteze kwibagirwa  urupfu   rw’ uwaribereye umuvandimwe ukomeye  Col Patrick Karegeya ; n’ ikimenyimenyi  minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ icyo gihugu, Madamu  Lindiwe Sisulu yabaye uwambere mukubwira Leta y’ Urwanda muri cya kinyabupfura cya diplomasi ,ko isabwa  kureka ubwikanyizi ikareba uko yakemura ibibazo n ‘abayirwanya mu inzira y’ amahoro.

4. Ingeso yo gushimuta , kwica no kwica urubozo ya Leta ya Kagame yaratahuwe kuburyo   ibinyoma acurira abo aba yarigishije  ntawe ukibiha amatwi.

Kagame ntabwo agihabwa ibyo asabye byose ntacyo abajijwe ,  ntagiteta kuri mpatsibihugu kuko  atakimuhisha ko  azi neza ko hajemo abandi bakinnyi murubuga.

Ibihe biri imbere biteye amatsiko!

Christine Muhirwa