Abanyanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 12 y’Akarere ka Kamonyi kuri uyu mugoroba babwiye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, ingo 709 zitabugiraga zizaba zifite ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Inama mpuzabikorwa y'Akarere yari iteranye uyu munsi ihuje inzego zinyuranye muri aka karere

Inama mpuzabikorwa y’Akarere yari iteranye uyu munsi ihuje inzego zinyuranye muri aka karere

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere Guverineri ubwe yari ayoboye yavuze ko ashingiye ku izina  ry’Abesamihigo ry’aka karere  bitari bikwiye ko  hagira  umuturage n’umwe udafite ubwiherero kandi ibyo bakora biri mu nyungu z’abo  bayobora.

Commissioner General Gasana avuga ko ibyo aba bayobozi biyemeje bagomba kubishyira mu bikorwa  uyu mwaka.

Ati ”Mayor yatubwiye ko hari abadafite ubwiherero namba  hakaba kandi n’abafite ubutujuje ibisabwa  ndizera ko iki kibazo kigiye gukemuka.”

Mu magambo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bavuze bahagaze bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ndetse na Perezida w’Inama Njyanama bose bahurije ku ijambo  rimwe ko  nta kabuza ingo 709 zose zizaba zubakiwe ubwiherero  bitarenze taliki ya 30 Ukuboza.

Bamwe mu bari muri iyi nama mpuzabikorwa babwiye Umuseke ko  mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka  aba bayobozi bari bihaye iminsi 15 ko iki kibazo kizaba cyakemutse.

Bavuga ko hari igihe izi nzego zemera ibyo zitazakora zishaka kwivana imbere y’abayobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice avuga ko  hari n’ingo  zirenga ibihumbi umunani (8000) zifite ubwiherero butuzuye ko nazo bagiye  gushaka uko  bwuzura mu minsi mike.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Alice Kayitesi yavuze ko hari n'abafite ubwiherero butuzuye bugomba kuzuzwa vuba

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Alice Kayitesi yavuze ko hari n’abafite ubwiherero butuzuye bugomba kuzuzwa vuba

Perezida wa Njyanama  y’Akarere ka Kamonyi Nyoni Lambert  yabwiye izi nzego z’ibanze ko kubakira abaturage ubwiherero  bidasaba amikoro ahambaye kuko  ubwiherero bazubakirwa  butazaba burimo amakaro (careaux).

Guverineri gasana yibukije ko hari n’akazi kabategereje ko kuzamura Ubukungu,Imibereho myiza y’abaturage, Imiyoborere myiza, umutekano ndetse n’Imihigo.

Abayobozi b'Imirenge imbere y'iyi nama bihaye impera z'Ukuboza bakaba bakemuye iki kibazo

Abayobozi b’Imirenge imbere y’iyi nama bihaye impera z’Ukuboza bakaba bakemuye iki kibazo

CG Gasana abwira aba bayobozi ko nta muturage bayobora ukwiriye kuba adafite ubwiherero

CG Gasana abwira aba bayobozi ko nta muturage bayobora ukwiriye kuba adafite ubwiherero

Guverineri CG Gasana yabibukije ko atari iki cyonyine kibareba

Guverineri CG Gasana yabibukije ko atari iki cyonyine kibareba

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW