Urubanza rwa karegeya : Umukuru wa polisi y’u Rwanda na Ambasaderi w’ u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobizaba bategerejwe n’ ubutabera bwa Afrika y’Epfo
Amakuru Inyenyeri ikura ahantu hizewe kurubanza rwa Karegeya, avuga ko ukuriye polisi y’ igihugu mu Rwanda ,Dan Munyuza na Claude Nikobizaba ngo ubushinja cyaha bwa Afurika y’ Epfo burabategeteje aho bazisobanura mu rupfu rwa Karegeya.
Umwe mubodukesha aya makuru tudatangaza imyirondoro ye kumpamvu z’ umutekano we yagize ati ;” Dan Munyuza yagize uruhare rukomeye cyane murupfu rwa Patrick Karegeya , hari ibimenyetso simusiga bibitswe birimo ni amajwi bishoboka ko bizatangazwa murukiko ntakabuza . Muri Izo audio (amajwi) Dan Munyuza nabo bavuganaga barimo bacura umugambi wo kwivugana Patrick Karegeya.”
Undi uzabazwa byinshi muri iyi dossier ni uwitwa Claude Nikobizaba , wahoze ari umukozi wa ambasade y’ u Rwanda muri Afurika y’ Epfo akaza kwirukanwa igitaraganya muri icyo gihugu aho bamufatiye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Afurika y’Epfo akaba kandi izina rye ryarongeye kumvikana mu rubanza rwa Kayumba Nyamwasa aho yashinjwe nabamwe mu batangabuhamya uruhare mu iraswa rya Kayumba Nyamwasa. Claude Nikobizaba yahise agororerwa kuba ambasaderi w’ u Rwanda muri Mozambique nyuma yaho yirukaniwe muri Afurika y’Epfo ahawe amasaha makunyabiri nane(24h) mu mwaka 2014 akaba agiye gukomeza inshingano ze zo guhungabanya umutekano wa banyarwanda muri icyo gihugu tukaba tuboneyeho no kumenyesha abanya Mozambique kuba maso kuko bamaze kwambutsa abagizi banabi bazafatanya na Ambasaderi muri uwo mugambi mubisha.
Iperereza ry’ Inyenyeri ubutaha rikaba rizabagezaho bamwe mu bamaze guhungishirizwa mu gihugu cya Mozambique bakekwa mu ruhare rwo Kwivugana Patrique Karegeya hakaba havugwamo Bayigamba Janvier ufite akabari i Maputo.
Undi muntu waduhaye amakuru yagize ati : “Arashakishwa mu iyicwa rya Patrick Karegeya . Amajwi nibimenyetso simusiga Afurika y’ epfo ifite kubyerekeranye urupfu rwa Karegeya azandagaza ababeshya ko ntaruhare babigizemo kandi ari inkozi z’ ibibi kurwego mpuza mahanga. Iperereza rya Afurika Y’ Epfo rizagaragaza amakuru nyayo munkiko y’ uko numuyobozi wa polisi y’ u Rwanda yafashwe amajwi ategura kwica Karegeya.Cyane cyane aho yavugaga ko bagomba kumuha utuzi “. Ngo akaba ari naho havuye imvugo “ utazi twa Munyuza”!
https://www.youtube.com/watch?v=E2jHlyfKT1U
Kurundi ruhande haravugwa nanone abanyarwanda batatu babaga muri Afurika y’Epfo bahunze ; bakaba bashakisha na leta ya Afurika y’Epfo nyuma y’ iyicwa rya Karegeya .Abo banyarwanda baba muri network ikuriwe n’umukuru wa polisi y’ u Rwanda ,afatanyije nuwo Claude Nikobizaba uvugwa ko ariwe wabatorokesheje abanyujije kumupaka wa Mozambique. “
Iperereza ry’Inyenyeri rizakomeza kubakurikiranira iyi nkuru rizabagezeho abo bose banyuze aho muri Mozambique.