Ndabeshya?  Nimba umuntu yiciwe agasaba ubutabera bikamuviramo gusenyerwa no kunyagwa ibye byose , bwacya agaterwa iwe akadoderwa ibyaha agafungwa  yajya guhabwa ubutabera bakamubwira ko ibyo avuga yiregura atabyemerewe bakamusabira kubifungirwa imyaka 22, ubwo kuvugisha ukuri si cyo kibazo muri uru Rwanda rwa Kagame ?

  Ababeshya  bakomerwa mumashyi bagahambwa impundu ;niryo tegeko ! Icyaha ni ukuvugisha ukuri.  

Murwanda inzego zaracuramye ibyemezo zigenda zifata ziba zisekeje kuburyo buteye agahinda gusa !   Umushinjacyaha ngo yari azi ko Diane Rwigara n’ umubyeyi  we Adeline Rwigara bari bitabiriye urubanza rw’ Urukiko Rukuru ku Kimihurura  kugirango basabe imbabazi yazitegereje araheba , ahubwo bamushimangirira ibyo bavuze na mbere. Nyamara Kagame abanyarwandakazi bazamukoraho!

Abanyarwanda  batagira ingano bakomeje kwigira ubutwari  bwo kuvuga ukuri kubarimo kuri Diane na mama we .

Kagame aribeshya nimba yibwira ko kubakatira 22  bizazimya urumuri rw’ ukuri gukomeje kubuza amahoro igicuku cy’ ikinyoma cye kimaze kuruha . Ubwoba buragenda buva munzira  kandi amaherezo abanyarwanda bose bafunzwe umunwa bazabushira bavuge.

Igihe kizagera  u Rwanda rugere kubwisanzure bwabuze  Diane Rwigara yibukije umushinjacyaha wa Kagame agatitira . Tuzabugeraho. Tuzibohora igisuti , twishyire twizane iwacu nk’uko bikwiye , si inzozi.  

 

Christine Muhirwa