Urwanda rwabaye igihugu cy’abahemu, abambuzi ,abicanyi , abanyamurengwe n’abashinyaguzi.

Kuri ubu guhakwa byafashe indi ntera ariko  abahutu beza ba Kagame ibyo bahakwa bavuga ni ibyo kwandika mumateka !

Guverineri Gatabazi  nimba yaragize Imana abe bakarokoka  ibyakorewe inzirakarengane zari muri iyo stade i Byumba 1994 , bimuha uburenganzira ki bwo gukina kumubyimba abahaburiye ababo?

Gushinyagurira uwahaburiye nyina  ati jye uwanjye ntiyapfuye? Mbega ababyeyi  b’aba bagabo ngo baragusha ishyano! Rahira ko batapfuye bahagaze !

Guverineri w’ intara yakorewemo aya mahano akihanukira  agapfobya amateka yayo kugirango akunde agaragare nk’ inyabwenge yumve bavuga ngo “uriya ni uwacu”!!

Mbega amahano! Mbega abanyarwanda gito! Mbega Leta ! Mbega gukungura!

Umugabo wivuga abeshya aba agaragaye! Twajyaga twibaza kuwavuze mamawe “umwe” , uyu we ni uwo gusengerwa. Ihungabana ririho  kuri iki gihe , ritera abantu babagabo gushyanuka bavuga ba nyina tuzarikizwa niki ?

  Christine Muhirwa