U Rwanda ubu ruri kwakira Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’abacukuzi, abacuruzi bakomeye ba koruta (Coltan)  n’abatunganya ibiyikomokaho ku rwego rw’Isi (TIC), ababikorera mu Rwanda bavuga ko ubu agaciro kayo kagiye kuzamuka. Mu Rwanda niho hacukurwa koruta nyinshi ku isi.

U Rwanda nirwo rucukura coltan nyinshi ku isi.

Francis Gatare Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gaze na Peterole mu Rwanda, avuga kubona ibyangombwa bisohora koruta mu Rwanda bizoroha kandi ko ikiguzi cyayo kiziyongera.

Agira ati: “Bamenye (Abashyitsi) ko mu Rwanda hava koruta kandi ya mbere ku Isi mu bwinshi. Ababikorera mu gihugu cyacu bagize amahirwe yo guhura na bo, basobanukirwa agaciro koruta ifite ku isoko mpuzamahanga.”

Kuri uyu wa kabiri mu biganiro byahuje abafite aho bahuriye n’iri buye ry’agaciro, bemeje ko hagiye gushyirwa imbaraga mu mavugurura agamije koroshya uburyo habonwamo ibyangombwa byo gucuruza koruta mu karere kandi hakazifashishwa ikoranabuhanga.

Jean Malick Kalima, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, yemeza ko ikibazo cyo kwitiranya koruta y’u Rwanda n’izindi zibarwa nk’iziri mu makimbirane (urugero Kongo) kigiye gukemuka kuko abakomeye mu bya koruta biboneye ko mu Rwanda haturuka koruta nyinshi kandi hakaba hari umutekano.

Yagize ati: “Hari amafaranga menshi twishyuraga mu gushaka ibyangombwa kubera kwitirirwa ko amabuye yacu avuye mu bihugu birimo umutekano muke. Twacukuraga amafaranga akadushiraho dushaka ibyangombwa.”

Avuga ko abacukuzi n’abacuruzi b’Abanyarwanda babonye umwanya wo kuganira n’abashoramari bakomeye kurwego rw’Isi ku buryo bagiye kugirana ubufatanye buzatuma koruta y’u Rwanda igira agaciro gakomeye ndetse inyungu ikagera no ku bakozi bo hasi babikorera mu birombe.

Muhire Emmanuel, umucukuzi akaba n’umucuruzi wa koruta, avuga ko ibi biganiro byatumye abacuruzi b’abanyarwanda bahabwa uburenganzira bwo gutandukanya koruta n’ikitwa ‘niobium’.

Yemeza ko iyo bacukura nobium iba ifatanye na koruta kandi ikaba ariyo ihenda kurusha koruta, ariko ko mu Rwanda batari bemerewe kubitandukanya bigatuma basa n’abayitangira ubuntu.

Muhire agira ati: “Ngewe mu birombe byange niobium niyo nyinshi. Ntabwo nari nemerewe kubitandukanya ariko ubu inyungu iziyongera. Ikindi kuba nahuye n’abaguzi bakomeye ku rwego rw’Isi nasobanukiwe byinshi kandi bizongerera agaciro koruta.”

Inama yo ku rwego rw'isi y'abacukuzi n'abashoramari mu mabuye y'agaciro iteraniye i Kigali

Inama yo ku rwego rw’isi y’abacukuzi n’abashoramari mu mabuye y’agaciro iteraniye i Kigali

Muri iyi nteko rusange ya 59 ya TIC, harebewe hamwe kandi uburyo amasosiyete y’ubwikorezi by’umwihariko ubwo mu mazi yakorohereza abatwara amabuye ya koruta ndetse hagashyirwa imbaraga mu guhashya ubujura rimwe na rimwe bukorerwa ku byambu.

Ashingiye ku mahirwe yihariye u Rwanda rutanga mu ishoramari, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akanzi, yashishikarije abanyemari mu bya koruta gushora no mu Rwanda.

Ababwira ko u Rwanda rutekanye, ruborohereza, rukaba igihugu cya kabari gifite ubukungu bwihuta muri Afurika, n’icya kabiri mu bihugu byoroshye gukoreramo ubucuruzi.

U Rwanda nicyo gihugu gicukura koruta nyinshi ku Isi, aho rwihariye 60%. Mu mwaka wa 2017/2018 mu Rwanda hacukuwe toni zirenga 2 000, hakaba hari intego ko ziziyongera zikaba toni 2500 muri 2018/2019.

Coltan (columbite–tantalite) ni ibuye ry’agaciro ry’umukara rivanwamo n’andi mabuye ya nobium na tantalum.

Koruta ikoreshwa mu gukora ibikoresho bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga nk’amatelefoni, mudasobwa, ibikoresho by’imodoka, moteri z’indege, n’ibindi bikoresho bitanga ingufu.

Umwihariko wayo kandi ni uko ariyo ivamo icyuma gikomeye kuruta ibindi byose bishyirwa mu muntu nk’insimburangingo akenshi nk’amaguru.

Dieudonné MANIRAKIZA
UMUSEKE.RW