Impanuro ku bahemu ba Kagame
Kandi wabagabo mwe! Mwabagore mwe !
Mwabanyarwanda mwe mukomeje kugambanira benewanyu mufasha umwicanyi kabuhariwe Kagame udahaga amaraso y’abacu ,n’ inyamaswa z’ inkoramaraso ze; mumenye ko ubuzima bw’ inzirakarengane mucira urwa pilato muzabubazwa.
Amaraso y ‘ inzirakarengane mumena ntazabasiga amahoro. Muzayabazwa bitinde bitahe .
Akagambane kanyu muzagasobanurira abantu n’ Imana Rurema .
Ubugome ndengakamere mushyigikiye , bukorera abantu iyica rubozo , busebya , bubeshyera , bwandarika, bubuza epfo na ruguru abantu nkamwe, muzabwicuza !
Kagame mwagize ikigirwamana , mugahemuka ubuticuza mushyigikira icyo muzi neza ko ari kibi, azigendera abasigire ibyo biganza byanyu bijojoba amaraso y’ inzirakarengane.
Ndavuga wowe Bernard Makuza , wowe Evode Uwizeyimana , wowe Mukurarinda, wowe Barore, nawe Bamporiki. Iminsi iri imbere ntizabasekera .
Ndavuga wowe Tom Ndahiro , wowe Gasana , wowe Dan Munyuza, wowe Gatabazi ,wowe Mukabarisa, wowe Mushikiwabo .
Ndavuga wowe Francois Ngarambe ukomeje gusebya imvi n’imyaka yawe, ukorera shitani uko ungana uko!
Ndavuga mwebwe muzehe Tito Rutaremara , mukomeje kurebera aya mahano mwicecekeye, mwategekwa kuramya umwicanyi mukabikora ntapfunwe .
Ndavuga mwebwe mwa basirikari mwe , mukomeje gusebya aba commandants banyu n’ inyigisho za kimuntu babaraze, muriyizi.
Ndavuga weho mpemuke ndamuke , ukomeje guha imbaraga systeme yica abanyarwanda , systeme yononnye igihugu n’ umuryango nyarwanda .
Mwabantu mwe, murihishira ariko ntimuhisha Imana, kandi amarira n’ agahinda mutera abanyarwanda aho bari hose bizabahama.
Ntawe uva muri iyi si atishyuye ibyaho. Muzabibazwa byose.
Imana izabibabaza byose.
Christine Muhirwa