Nkuko bimaze kugaragarira  abanyarwanda , FPR ifite gahunda ndende yo kugumana ubutegetsi idafite aho ihuriye n’ imibereho myiza y’ abaturage na mba.
Ikandamizwa ry’ umunyarwanda aho ava akagera rirakataje .Yambuwe uburenganzira bwo kwisanzura mubitekerezo , yambuwe ijambo ,agomba guhora agendera ku magi, yambuwe ubutaka ,aricwa n’ inzara asoreshwa n’ayo atagira etc…
Ntaho ivangura rya FPR ritagera.
Inyenyeri yabonye inyandiko nyinshi nyuma y’aho amafaranga yo kwishyura  amasomo muri kaminuza (UNR) azamuwe . Twahisemo gutangaza ubutumwa by’ umuvandimwe usa nk’ uwanzura iby’abamaze kutwandikira  kugeza ubu kuri icyo kibazo.
Iyi nyandiko iratabariza urwego rw’ uburezi murwatubyaye  FPR igezeho  muri gahunda yayo yo gutegeka ubuziraherezo. Kuba  noneho FPR yibasiye uburezi kugirango iheze abanyarwanda benshi bashoboka mubujiji  ngo ibone uko ibategeka batayiruhije  bikwiye kudukangura  tugahagurukana ishyaka tukamagana aya mahano!
Dore  uko iki kibazo cyashengushye uyu muvandimwe :
“Amahoro leta ya FPR Inkotanyi /DMI yari yabeshye rubanda ko ku bufatanye n’ikigo gishinzwe uburezi REB na BRD ,bagomba guha abemerewe kwiga kaminuza n’amashuri amakuru mu Rwanda ,birangiye bahakaniye rubanda aho kumishaho ayo batangaga bahitamo kuyongera ngo n’akashoboraga kwirihira kabure .Icyago cyazanywe na FPR Inkotanyi ngo ibone uko ikanda rubanda mu byiswe UBUDEHE ,aho bakandira rubanda mu kwiga,kwivuza n’ibindi .Ndakangurira amashyaka n’amashyirahame aharanira inyungu za rubanda kwamagana iyo politike yo guheza rubanda mu gihugu cya bo .Rubanda ni umuntu wese urenganwa akimwa ku byiza by’igihugu nk’uburezi n’ubuvuzi n’ibindi nk’impapuro z’inzira zijya mu mahanga .FPR Inkotanyi ,uko isagamba ku butegetsi irushaho gukanda rubanda yabambuye uburenganzira ku butaka n’ibindi byiza by’igihugu .Nibaza ko ayo makosa akwiye kujyana n’ikosora ryihuse na ho igihugu cyazapfa mu burezi imyaka 50.FPR igihe cyayo cyo kugabanirizwa imbaraga mu buyobozi kirageze .Urukundo,ubutabera n’umurimo .”
Nkaba ngirango nunganire uyu muvandimwe watwandikiye , mvugirize induru aka karengane , nsaba abanyepolitike bacu , cyane cyane abakorera hanze y’ u Rwanda kugira icyo bakora  kugirango aka gasuzuguro karangire . Umutwaro u Rwanda  rwikoreye iyi myaka 25 yose uturwe, tubone amahoro kuko ikigaragara  ari uko FPR yo itayatwifuriza.
Christine Muhirwa