“Madamu Jeannette Kagame agiye guhabwa igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika, mu rwego rwo kumushimira umusanzu we mu guharanira ukwibohora, iterambere n’amahoro.

Iki gihembo aragihabwa kuri uyu wa 29 Nzeri 2018, mu muhango uri bubere mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ambasaderi Vincent Karega niwe uri buze kwakira iki gihembo kigenewe Madamu Jeannette Kagame”

Aya magambo ndayasomye nibaza ayo icyo gihembo cyaguze  angana . Ariko Kuba Karega ariwe  wahawe  inshingano yo kujya kukimwakirira ndumva atari nangombwa kugira icyo umuntu yakongeraho anenga kuko byahwaniyemo.

 

 

Gusa ndibaza  icyo nkaba babyeyi (  nka Cyrie Sendashonga ,Victoire Ingabire , Adeline Rwigara  ) batekereza kuri ubwo budashyikirwa muguharanira amahoro bw’ umufasha w’ indashyikirwa mu kwica no kunyaga ,  wabahekuye !

 

 

 

 

 

Ndashimira Madamu Jeannette Kagame kuba yanze kujya gushinyagurira aba babyeyi   yakira  igihembo cy’ ubudashyikirwa mumahoro n’ iterambere .

 

Christine Muhirwa