Mugihe hakomeje  kuboneka imibiri hirya no hino mu Rwanda, FPR  igahamya ko ari iy’abatutsi bazize Jenoside , James Munyandinda  wahoze ari umusirikari wa FPR kugeza 2009 aho yahunze u Rwanda rw’ umunyagitugu w’ inkoramaraso Gen.Paulo Kagame,  aremeza ko imibiri yabonetse mukarere ka Gasabo  ari imibiri yari yiganje mo abahutu n’abatutsi  bishwe mu ibanga rikomeye n’ aba commando ba FPR .

Mukiganiro yagiranye na BBC Gahuza Miryango  yagize ati :”Ndakubwiza ukuri ko …kugeza ubu … amago menshi muri Kabuga , amago menshi muri Nyagasambu,  amago menshi muri Gikoro …abaturage baho batazi ko hari amagufa yanazwemo ( mumisarane )  kuko byakorwaga mu ibanga ,iyo babicaga  hari abo batwikaga …amagufa yabo yaba atakongotse bakayarundanya hamwe bakayanaga mumisarane.”

Akomeza agira ati :”Kuva indege ya Habyarimana yaraswa nari mu Rwanda, nari muri high command ishinzwe kurinda Paulo Kagame iyo yatangaga amabwiriza ( no kugenzura ko  abahutu bishwe , abatutsi bishwe)… yaba we yaba Kabarebe … buri munsi nimugoroba …umusirikare wese wari hafi y’ icyombo yarabyumvaga.”

Ati :”Ndabikubwira nk’umuntu wabibayemo,wabikurikiranaga umunsi kuwundi.”

Ukuri kubwicanyi bwa FPR mu mahano yahekuye u Rwanda , bukomeje kujya ahagararara  nubwo  , nkuko James Munyandinda yabivuze , mu Rwanda nta kwishyira ukizana  guhari  kwaha  abazi ukuri kose ku mahano yagwiririye igihugu cyacu  ubwisanzure bwo  kukuvuga.

Birakwiye ko  ducyenyera  tugakomeza kwitabirira uru rugamba  rwo  gukomeza gushaka ubwisanzure mu rwatubyaye mw’ izina ry’abacu bose twabuze bishwe urw’agashinyaguro.

 

Ushobora gukurikira ikiganiro cya James Munyandinda  kuri uru rubuga rwa youtube : https://youtu.be/Sf0yknwhu1w

 

Christine Muhirwa