Kagame arashaka iki muri OIF?
Urebye imali amaze gutanga, n’ imbaraga yashyize muri diplomasi abifashwamo n’abayobozi b’ ibihugu bitandukanye byo muri Afurika y’ Iburengerazuba yacengeye mu kwamamaza Ministiri Louise Mushikiwabo , byatangaza cyane Kagame atabonye uriya mwanya w’ ubuyobozi bwa Francophonie.
Kagame amaze igihe abagarira umubano we n’ ibihugu bya afurika y’ iburengerazuba .Yaharangiwe imali asanga kandi koko bataramubeshye ihari uretse ko bizamusaba kuyambura abafaranza , cyangwa akabasaba kumumanyuriraho…
Yamaze kuzambya akarere k’ibiyaga bigari , abona abaturanyi be bose bamwishisha , abona ikinyoma cya coltan nyarwanda kimaze gutahurwa na benshi , yigira inama yo kujya kwishakishiriza muri Afurika y’ Iburengerazuba . Ngo niho amafaranga ari . Dore ko nka Tycoon wujuje ibyangombwa atayanga.
Urwanda ntacyo rufite cyo guha Afurika y’ Iburengerazuba .
Kagame azi ko asigaje iminsi micye kumwanya w’ ubutoni w’ ibihugu n’ibikomerezwa byibihangange; agomba gukora uko ashoboye akabyaza umusaruro contacts afite.
Imbaraga ashyira mugukandamiza abanyarwanda , kubaca mugihugu cyabo no kubakurikira akabatsindira iyo bamuhungira ni nazo ashyira m’ukwimenyekanisha ku isi nk’igikomerezwa cy’ indashyikirwa.
Kuba u Rwanda , igihugu cyanjye nkunda , rwabona umwanya w’ icyubahiro w’ ubutegetsi bwa OIF byakabaye ibintu bishimishije cyane . Kuba ari n’umutegarugori w’ umunyarwandakazi uri guhatanira uwo mwanya byakaduteye ishema ariko ntabwo ari uko bimeze .
Ntabwo ari u Rwanda ruzahabwa uriya mwanya ni Kagame n’ ubutegetsi bwe budukandamiza. U Rwanda rwo rwaratatanye . Urwanda ruragwa kugasi , rugakandamizwa , ruricwa ninzara namavunja . U Rwanda ruracirirwa imanza za nyirarureshywa rugafungwa.
Ntabwo ari umunyarwandakazi twese twiyumvamo nk’ abali n’ abategarugori uzaduhagararira muri ariya marushanwa y’ ubuyobozi bwa OIF; ni umwambari wa Kagame n’ igisuti cye.
Nakamwifurije amahirwe…
Christine Muhirwa