Mu kujijisha  agafungura Victoire Ingabire  “kuburyo butuzuye” kwa Kagame,byateye umutingito muri  politike  nyarwanda.

Tumaze imyaka myinshi dusaba impinduka mugihugu cyacu, Kagame ashobora kubeshya ko yafunguye Victoire Ingabire kubushake bwe ariko ntabwo yabeshya ko  imitegekereye y’ igisuti n’uburyo ahungabanya ikiremwa muntu bimusanga imbere bikamkoza isoni , bigatuma abo yicarana nabo kuri table d’ honneur akunda bamwibutsa imikorere ye muburyo bukimukoza.

Kagame ari gusoroma izo yateye.

Umurengwe we watumye yikubira ububasha bwose n’ubutegetsi bwose  bitugejeje kurukuta tudashobora kurenga ikibazo kidakemutse; ntabwo  guhisha ibintu no gucecekesha abantu bikimushobokera ,ibintu byarahindutse.

Cyakora , nubwo  bitagishoboka gushimuta no kwica abanyarwanda ngo nti hagire inkurikizi ibaho, biratangaje  kubona Kagame n’abambari be bakibwira ko gutegeka u Rwanda nta cyo babazwa bishobora gukomeza ubuzira herezo kimwe nkuko biteye inkeke  kuba hari abaheza nguni baba bagifite gahunda yo gukomereza aho basigiye abanyarwanda muri 94!

U Rwanda ni urw’ abanyarwanda aho bava bakagera.

Dukwiye gufata umwanya wo gutekereza ku gihugu cyacu no ku abo turi bo.

 

Ingorane z’ urugamba turiho zizabonerwa  ibisubizo ari uko abifuza impinduka twese dushyize imbere  guharanira demokarasi, tukirinda gusubiramo amakosa twabonye mumateka yacu, tukareka gusiganira ubutegetsi mugihe demokarasi itaraboneka, tukabiharira igihe abanyarwanda bazaba  barasubiranye uburenganzira bwo kwihitiramo.

Gupfa ubutegetsi kw’abanyarwanda ni ibituvana mugitugu kimwe bitujyana mukindi.

Igisuti ntawe gihira . Ukandamiza n’ ukandamizwa ntawe  ubigiriramo amahoro, ikivamo ni inzika gusa.

Ni dusige u Rwanda rw’ igikomerezwa kimwe  rukumbi inyuma rube amateka .

Ni duhe inzego z’ ubuyobozi zacu amahirwe yo gukorera abanyarwanda.

Ni tugire ubwubahane , tunubahe ikiremwa muntu.

 

Noble Marara