Dufite ikibazo gikomeye mu Rwanda
Hari umugabo wigikenya cy’ umunyarwanda, winjiye mugihugu cyacu cy’ u Rwanda ngo akiri muto , atarageza ku imyaka 40, aza aririmba ihumure ariko mubyukuri aho anyuze yica , atwika , asenya, asahura…Bukeye iyo ntambara yashoye irangiye , yicara kuntebe y’ umubukuru w’ igihugu atangira iyindi y’ iterabwoba ryica , rifunga , rigasenya rikananyaga.
Ariko ntibyamworoheye. Abanyarwanda byagiye bibanga munda, umwe umwe bagenda bamuvaho , bamwamagana , nawe ahiga abatemera kumukomera amashyi adakwiye.
Sendashonga wamubereye incuti ariko akanga kumukurikira munzira mpotozi ye , aba aramwishe.
Patrick Karegeya aba nawe aramwishe , yohereza abo kumurasira Kayumba Nyamwasa!
Murwanda uwo mugabo yasakaje ikibazo cy’ ubwoba.
Umuntu umwe washize ubwoba ashobora gutangiza revolution ariko kugirango iyo revolution ibe , bizasaba ko abantu benshi nabo babushirira icyarimwe.
Urugamba rwo kwisubiza uburenganzira rugeze kure kandi ntiruzahagarara tutaragera kuntego . Abanyarwanda baragenda bashira ubwoba kuko hari benshi bamaze kurugeza ahashimishije .
Uko mugihugu buri mwaka imfungwa za politike zigenda ziyongera , ni nako umunyagitugu wacu agenda agaragarira isi.
Kuri uru rugamba rwo gutsinda ubwoba, kugirango igikenya cyahindutse umunyembaraga wigize akaraha kajya he gitsindwe , ikaramu ni inwaro ikomeye. N’ikimenyimenyi, abanyamakuru nka Gasasira , Disas Gasana, Tharcisse Semna , bahindutse abanzi b’ iguhugu cye kuko bamucitse ntashobore kubica urwagashinyaguro yishe bagenzi babo!
Uyu munyembaraga azavanwaho numunyembaraga nke washize ubwoba akabumara abandi benshi tugahurira m’umuhanda twamagana uwo mwicanyi w’ umusahuzi washavuje ababyeyi benshi.
Impirimbanyi za demokarasi mukarere kibiyaga bigari zigiye gutuma abanyagitugu bacu bahura n’ akaga kubera ko amatora y ‘umukuru w’igihugu muri Amerika yegereje kandi ubushize yiyamamaza, Donald Trump yari yaravuze ukuntu ni atorwa azakora ibishoboka ngo atere umugongo abagundira ubutegetsi muri Afurika. Abantu bakaba batangiye kwibaza igihe azashyira iryo sezerano mubikorwa kuburyo ntawe utabona ko ingoma z’igitugu ziri mumarembera cyane ko Donald Trump azakora uko ashoboye ngo yongere atsinde indi manda y’ umukuru wigihugu !
Tuzatsinda ubwoba .
Christine Muhirwa.