kwinangira kwa Kagame ntabwo kuzabuza impinduka!
Isi yose igeze aho izingira umunya Kagame wigize igitangaza , ugenda abeshya ko ashyigikiye uburinganire , ko yateje igihugu cye imbere , ko ari umuyobozi ujyanye n’ igihe turimo …
Uko ibinyoma bye bigenda bitahurwa ni na ko isi igenda imuzinukwa .
Cyera uwamuvugirizaga induru yamushyiraga mu nguni aka musiga ibyaha byose bishoboka . Ariko ibihe byarahindutse ; burya si ubu.
Abanyamahanga nabo baramuhagurukiye, bavuga iyica rubozo rye ( Human Rights Watch), bavuga ubusambo bwe ( Panama Papers) . Mukarere k’ ibiyaga bigari ntawe wakwibagirwa ukuntu yasuzuguye Nyakubahwa Jakaya Kikwete umukuru w’ igihigu cya Tanzaniya,amuziza kuba yari amugiriye inama yo gushaka uko yagarura amahoro mukarere akaganira n’abamurwanya. Icyo gihe, East African Community yose yatangajwe n’ igisubizo cye.
Uyu mugabo , wahinduye kwica umwuga , wafashe u Rwanda bugwate akarugira akarima ke aburizamo amahoro uwo ashaka wese uko abyifuje bumaze kugaragarira isi yose.
Kagame ntabwo akiri Kagame indashyikirwa yahagaritse jenoside. Ni Kagame watanze amabwiriza yo guhanura indege yari irimo abakuru b’ ibihugu babiri. Ni kagame watanze imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ni Kagame wawundi wafunze Victoire Ingabire amuziza ubusa akamwambura abana be n’ urugo rwe kuko yasabye uburenganzira bw’ abanyarwanda, ni Kagame uhagarariye Ubumwe bwa Afurika ariko agasuzugura imyanzuro y’ Urukiko rwikirenga Nyafurika rwasabye ko Victoire ingabire yafungurwa! ni Kagame wibye ingoma akatwambura ikizere cy’ ejo hazaza igihe cyose hagize umwe muri twe uvuga ejo hazaza atisangamo nk’ umutegetsi . Ni Kagame wasenyeye umuryango wa Rwigara, akawunyaga ibyo atashoboye gusenya, akica Rwigara Assinapol yarangiza agafunga umupfakazi we n’ umukobwa we Diane Rwigara. Ni kagame ufite igipolisi kikinyamwuga , kirasa abo cyamaze kwambika amapingu. Ni Kagame ugendera muri za ndege zihenze nk’ iya Celine Dion mugihe murwanda abana bagwingira, ababyeyi babo bakarwara amavunja. Ni Kagame ufite abaturage babuze amazi yo kunywa.Ni Kagame wigamba ubwicanyi agatera ubwoba abanyarwanda mugiterane cy’ amasengesho.
Yashyize amafaranga menshi muri lobbying zo kumutaka zimuvuga uko atari ariko ukuri kwe gusigaye gutanga imbere ibyiza byose bamubeshyera , we na leta ye n’ inkora maraso ze .
Revolution iratutumba mukarere k’ibiyaga bigari. Urubyiruko runyotewe n’ impinduka kandi ntabwo izakomeza gutsindagirirwa mukabati ngo byemere kuko ubwisanzure ni uburenganzira bwacu, ntabwo umunyagitugu ashobora gukomeza kutugerera ubwo bwisanzure n’ uburenganzira kukayiko , ntabwo turi abana , tuzi kwitekerereza.
Abazi ubwenge nimukuremo akanyu karenge inzira zikigendwa kuko nubundi abenshi mumukomera amashyi ku ijisho mumutima mumuvumira ubugome bwe.
Christine Muhirwa