Umuhanzi Nirere Shanel yakinnye filime  yiswe  “The Mercy of the Jungle” yatoranyirijwe kuzerekanwa mu iserukamico rizabera mu mugi wa Toronto muri Canada guhera  tariki 6 kugeza tariki 16 Nzeri 2018.

Iyi Filim y’ iminota 90  yateguwe inayoborwa na Joel Karekezi , umunyarwanda umaze kwubaka izina mu bahanga bakora filime, ibara inkuru y’ umusirikari w’ inkotanyi mu ishyamba rya Congo.

Inkuru kuri iyi filime yari imaze iminsi ivugwa ije idusubiza k’ukuntu abanyarwanda dusa nkabahaye FPR ya Chairman Kagame uburenganzira bwo kwikubira ubunararibonye n’ ijambo rya nyuma kumateka y’ u Rwanda mu itangazamakuru mpuzamahanga.

U Rwanda rufite amateka akomeye muri Congo yagizwe ibanga rizwi n’abayaciyemo; abayagizemo uruhare n’ abo yagizeho ingaruka.

Rapports zarabitswe , inzirakarengane zahaguye kugeza ubu ntawe zibazwa . Mu Rwanda, utinyutse kuzivuga arabifungirwa.

Gukora Filime zigaruka  kumateka yacu muburyo butari ubwa propagande yo gucyesha FPR no kuyigaragaza uko itari  dusa nkaho twabihariye abanyamahanga kuko mu Rwanda uwabitinyuka azi ingaruka yahura nazo.

Ibi ni ibintu bibabaje cyane  kuko ubusanzwe abanyarwanda bazwiho gukomera kumateka yabo. Ni cyo kintu  kitashoboraga kuvogerwa .

 

Uru rugamba turiho , rwo kwibohora igitugu n’ imitegekere ibangamira uburenganzira bw’ abanyarwanda ,uru rugamba rwo kugeza ubwisanzure murwatubyaye,rukeneye ubuvugizi muburyo bushoboka bwose .

Akaba ariyo mpamvu ngirango nsabe abo murubyiruko , cyane cyane ababa hanze y’ u Rwanda, aho bafite ubwisanzure, guhaguruka bakavugira igihugu cyacu , bagakora ubuvugizi muburyo bwa filime na documentaires kuko bikenewe cyane .

Kuki waharira undi kukuvugira  amateka kandi wari uhibereye ?

Twese tugomba kwitangira ukuri tukabohora u Rwanda uko tubishoboye .

Ikaramu ,  camera , cyangwa ijambo  bishobora gufasha kubohora igihugu cyacu dukunda.

 

Christine Muhirwa