Karenzi karake yaba nawe ari kubarizwa muri dossier imwe na Karera
Amakuru amaze iminsi ahwihwiswa muri Kigali ni uko Lt General Karenzi Karake yaba afungiye ahantu hatazwi azira dossier imwe na Denis Karera.
Ikinyamakuru Chimp reports kiravuga ko aba bagabo baba bazira ubwambuzi mu iyubaka rya Kigali Heights : ngo baba barahombeje abashoramari babeshya nka kwa kundi ciment inyerezwa.
Muri make barashinjwa kuba barariye Kagame.
Amakuru yamanyanga y’ ubujura aba mukazu akomeje kujya ahagaragara kuva super Minister yashyirwa kugatebe .
Chimp reports yabonye andi makuru (ivuga ko ishidikanyaho )yuko ngo aba bagabo baba bazira ibiganiro bagiranye byaba byarumvikanye na RIB, banenga imibanire mibi y’ u Rwanda na Uganda muri iki gihe. Ntabwo ari ibanga ko abanyarwanda benshi batishimiye kubona Uganda , igihugu u Rwanda rufitanye amateka akomeye, kandi bakeshaga amaronko mu bucuruzi n’ibindi byinshi , yitwa umwanzi .
Lt Karake wishyuriwe akayabo na leta y’ u Rwanda ( iyavanye mubacuruzi b’abanyarwanda kuva kumuherwe Nyirangarama kugeza kumucuruzi wa caguwa zaciwe ubu) , murwego rwo guhangana n’ ubutabera mpuzamahanga , akaba yaragaruwe mugihugu , ahita avanwa kumwanya yariho, nawe aguye mukato!
Amakuru ku gufungwa kwa Lt General Karenzi Karake aje ashimangira isubiranamo n’urwikekwe ruri muri leta ya Paulo Kagame , aho buri wese aba yicaranye ubwoba bw’ uko ariwe utahiwe.
Christine Muhirwa