Polisi y’ urwanda igeze aho ibanza kubaga abo yambitse amapingu mbere yo kubarasa
Uko Kagame abuzwa ibitotsi na ” filime iri kumwizingiraho” , ni nako atuma inzengo z’ umutekano ze guhohotera abaturage.
Mukarere ka Huye ejo nimugoroba abaturage babiri , batari bazwiho ibyaha by ‘ubujura polisi yabahimbiye , bishwe urwagashyinyaguro.
Bambitse amapingu, bashorerwa nkamatungo murwego rwo gutera ubwoba abaturage bo muri ako karere, bakorerwa iyica rubozo , bakomeretswa bikabije ( bacyambaye ayo mapingu )mbere yo kwicwa barashwe.
Abaturage bo muri ako karere baremeza ko abo bagabo babiri barenganye. Bati ” bari INYANGAMUGAYO ntakibazo twari tubaziho”!
Hari umwuka mubi mugihugu ugenda ushimangirwa nibikorwa nkibi twari dusanzwe tuzi ko bikorerwa muri za safe house, ariko noneho ikigaragara nuko safe house yageze mubaturage.
Polisi ya Kagame ntanisoni ikigira iyo isobanura ubwicanyi bwayo. Ngo aba bagabo ( b’ inyangamugayo) bazize kwiba itiyo ry’amazi (wakwiba itiyo ry’amazi mucyaro urijyana he??? kurimaza iki? ) .Polisi iravuga ko bibaga iryo tiyo bakoresha intwaro gakondo!
Uwibye itiyo ry’amazi se agomba gukorerwa iyicarubozo akabagwa mbere yo kwicwa arashwe?
Ibi Turabirambiwe!
Aba bavandimwe babiri babaye ibindi bitambo tugomba kuzirikana kuri uru rugamba rwo kwibohora ubutegetsi bw’ igitugu cya generali Kagame n’abicanyi be.
( Uwatwohereje ubu butumwa yasabye ko tudatangaza amazina ye )