Ikizatugeza kumahoro arambye  mu gihugu cyacu dukunda cy’ u Rwanda ni ugusobanukirwa ubunyarwanda bwacu tukabushyira imbere.

Urwanda rwabaye  rugari: 1959, intambara zabaye  hagati ya 1990 na 1998 na jenoside byaciye ubunyarwanda mwo ibice byinshi  cyane.

Gukomeza kwibwira twibeshya ko hari umunyarwanda urusha undi ubunyarwanda ntaho bizatugeza.

Guhora turyaryana ngo turi bamwe tudakozwa kwiyumvisha ko turi abavandimwe bizakomeza bitubuze kugera kumahoro nyayo, amahoro aramba twifuje kandi tutarageraho kugeza ubu.

Dukeneye gusobanukirwa umwihariko wa buriwese  nk’abenegihugu tukabibonamo ishema.

U Rwanda ni uburenganzira tugomba kumenya kwubahira  buri munyarwanda  .

Twese turababaye kandi dukeneye  gukira ubwo bubabare.

Uku kubohoka  kugomba kugera kuri buri wese ntawe usigaye inyuma.

Ntabwo tuzashobora kurangiza isubiranamo rishaka guhinduka umuco nitudashyira  imbere umbwubahane nk’ihame ritavogerwa.

Bitabaye ibyo, twazarwanya dute  umuco wo kubuza ubwisanzure mubitekerezo no mvugo utumye abanyarwanda bongera  gufata intwaro?

Bitabaye ibyo twakira amahano y’ intambara za hato na hato dute?

Iwacu Kagame yacuze umugambi wo guhora akangisha umwicanyi witwaje umuhoro ngo we wenyine ashobora guhusha  kugirango ubutegetsi bwe bw’ iterabwoba rihoraho bukomeze bushyigikirwe.

Ibyo abigeraho akoresheje ubwoba buba mu bemera cya kinyoma cy’ uko ngo abanyarwanda tutangana , tutari bamwe imbere y’Imana. Ko bamwe barusha abandi ubugome kandi ubugome aho buva bukagera ari bumwe na ba nyirabwo bakaba bitwa abagome kimwe mukinyarwanda.

Impinduka ikenewe igomba guhera muri twe.

Ntabwo tuzashobora kubohora abavandimwe bacu  tutabanje natwe kwibohora icyo kinyoma !

Mubyukuri , tumaze imyaka myinshi  tuzenguruka ikibazo kuko tudashobora kwinjira urwo Rwanda  rw’ amahoro n’ubwisanzure tudasize inyuma umutwaro w amacakubiri n’’ibitekerezo birenganya abandi nta shingiro , byitwaje amoko n’uturere.

Urwo Rwanda  dushaka ni u Rwanda  rwizihiza buri munyarwanda, rumwubahira umwihariko we,  kandi rushyira imbere ubwubahane.

Noble Marara