Aya makuru ababaje  twayahawe nabarwanyi ba FNL bari mw’ ishyamba rya nyungwe batubwiye ukuntu batungurwa no kugenda bagwa kumibiri  itagira ingano .

“ Iyi mibiri biragaragara ko  itanahambwe uko bikwiye . Ntabwo  abayihasiga bigora kabisa. Usibye ko no kubera ukuntu imvura ihora ihagwa ntagitinda mu itaka ryaho .”

 

Twari dusanzwe  twumva ko muri nyungwe haba ahantu hakorerwa iyica rubozo rirenze irikorerwa muri za safe houses ziri hirya no hino mugihugu , twabwiwe kandi ko hari imibiri y’ abishwe na FPR-APR yahatwikiwe ,  none hiyongereyeho iyi gihamya y’ukuntu Nyungwe ari irimbi rya Kagame n’ abicanyi be.

 

Aho  abarenga 30 000 bakoze imirimo ya TIG bakagenda baburirwa irengero  , biramenyekanye.

Aho abatashye bava Congo , bashukwa ngo ni baze basubire iwabo bazubizwe ibyabo , bakagenda ntibigere bagera iyo bajyaga , haramenyekanye.

Aho abo twagenze tubura , tuzi gusa ko bashimuswe  na DMI , tumenye noneho aho ijya kujugunya abo irangije kwica .

 

“ Nyungwe yuzuyemo amagufa!”

 

Impungenge za Leta ya Kagame yatahuriwe irimbi zirumvikana .

 

“Ubu  hari uzavuga se ko nahano ari interahamwe zahageze zikahakorera  amahano?”

 

Bamwe mubarwanyi  ba FNL batahuye ko Nyungwe yahinduwe irimbi ni abagiye babura  abo mumiryango yabo bashimuswe n’ abakozi ba DMI , n’ izindi nzego z’umutekano za Kagame ( dore ko afite urutonde rwazo ) !

 

“ Ibyo twasanze muri iyi Nyungwe byaduhaye imbaraga zo kwitangira uru rugamba twivuye inyuma kuko  muri twe ntawe ugishidikanya kuburwayi bwa Kagame! Imyaka ibaye ingahe leta n’ igihugu ari we! Aba bantu   bajugunywe aha , ntashidikanya ko bishwe urwagashinyaguro , agomba kubabazwa “.

 

Christine Muhirwa

 

NB : ifoto twakoresheje  kuri iyi nkuru ni iy’ ikinyamakuru “the guardian” yanditse kukibazo kimeze nk’ iki cyo muri Nyungwe cyagiye kigaragarira mu ibice bitandukanye muburasirazuba bwa Congo.