Ikibyimba cyaturitse  none leta y’urwanda irarwana no kongera kugiterateranya!

Inkoni , cachots n’ itoteza bimereye nabi  ikitwa urubyiruko ubu mugihugu.

Barashaka kutujya mumutwe  bakatuvanamo Sankara kungufu.

Leta y’ urwanda irarushywa nubusa kuko ibeshya abayizi !

Ninde munyarwanda utarambiwe amabi ya FPR ya Kagame?

Ninde munyarwanda utarambiwe  guhorana ubwoba?

Ninde  muyobozi muri bariya  utari “Afande turashize”?

Ninde  utazi ko leta yahinduye jenoside igikangisho?

Ninde uzavuga ko  atari igisebo kugihugu  kubona u Rwanda rusabwa kujya gucunga umutekano mumahanga  ariko iwacu haduha umutekano ufifitse, utagira ubwisanzure?

 

Abo muri izo ngirwa inzego zumutekano  barakubita baturage ku inyungu zande?

Baraharanira uburenganzira b’abanyarwanda cyangwa bararwana no kugumishaho ingoma abanyarwanda  barambiwe?

 

Icyo batazi  ni uko izo nkoni abo zikubitwa  bibongerera imbaraga , bibongerera umujinya bafitiye iyi ngoma mpotozi .

N’abashyigikiye Nelson Mandela nti bakubiswe  nkye!

Ukuri ni ukuri kabone niyo wakubita umuntu ukamugira inyama ntibihindura uko kuri umuziza!

 

Ntabwo urwanda ruzahora rutegekeshwa ubwoko runaka ngo bishoboke.

Ikibazo cy’amoko cyuhagijwe  amaraso ahagije !

Nta leta y’abahutu tuzemera !

Nta leta y’abatutsi tuzemera !

Nta leta y’ abatwa tuzemera !

Imyaka abanyarwanda  tumaze duhahamurwa n’abantu baza bakigira ibigirwamana , bakatwiba uburenganzira bwacu nk’abanyagihugu, igomba kurangira hagashyirwa imbere uburenganzira bw’ ikiremwa muntu.

Nta majyambere yanyu nta iterambere ryanyu!

Twe nkabanyarwanda turashaka  AMAHORO NYAYO.

Ubwicanyi n’utindi bwa FPR ya Chairman Kagame n’umuryango mugari we  bugomba gusezererwa hakimikwa itegeko riharanira AMAHORO y’ umunyarwanda .

 

Christine Muhirwa