Leta yu’Rwanda yirukanye abenegihugu b’Uburundi baturiye akarere ka Nyaruguru   gaherutse kugabwaho igitero n’ abantu bataramenyekana.

Ijwi rya amerika  riravuga ko aba Barundi baturuka muri commune ya Ntega  n’abandi muturere twa Muhinga na Ngozi bakusanyijwe na DASSO ari  115 bagacyurwa banyuze munzira za Kirundo.

Hari ngo abakubiswe .

Hari ababyeyi birukananwe nabana babyaranye n’abanyarwanda.

 

Aba baturanyi bakoraga imirimo iciriritse kandi iruhije  bababajwe no kubona bagombye gusiga imiryango yabo n’ibyabo  byose baruhiye birimo imirima , amatungo n’amazu yabo.

 

Amakuru agera ku inyenyeri aremeza ko nubwo inzego z’umutekano zari zisanzwe zikeka ko aba Barundi  bakoraga akazi ko kunekera igihugu cyabo kuburyo icyo gitero bitirirwa cyabaye urwitwazo kugirango birukanwe.

 

Andi makuru agera ku inyenyeri avuye munzego zumutekano z’u Rwanda aremeza ko kiriya gitero cya Nyaruguru gishobora kugira ingaruka zikomeye kuri bamwe mu basirikare bakuru kuburyo ibikorwa nkibi bigaragaramo ubuhubutsi bigomba kwitegurwa ari byinshi kubera urwikekwe rwamunze abasirikare rukaba rubatera gukora ibyo ari byo byose, kabone niyo byaba ari ugusenya ingo no gutandukanya ababyeyi n’abana , kugirango bivaneho  icyatuma bigaragara ko barambiwe igitugu niterabwoba ryabarwaje imitima rikabangisha umwuga wa gisirikare .

 

Iyi ngoma hari amahano itazasiga ikoze?

 

Christine Muhirwa.