Erega nimureke kwirushya, ukuri ni ukuri !
Imyaka 25 irashize abagaragu b’ ikinyoma bacura uburyo bushya bwo kugitsindagira buri mwaka. Ushaka guhisha ikinyoma nt’ ayandi mahitamo aba afite atari uguhora abeshya.
Uwagirira neza Guillaume Ancel yamwibutsa ko ikinyoma kibeshaho ijoro rimwe ariko ukuri kukakubeshaho ubuziraherezo. ( Le monsonge te fait vivre une nuit , la verite toujours.)
Ubundi kandi , burya ubeshye , kabone n’ iyo byahishwa uwo mugayo uramugaruka ( Le mensonge même caché, fait tort à qui l’a prononcé).
Ukuri ni uko gukora.
Waguhisha , wagusiga ikibi, wakwambika ibinyoma bingahe, wakugira ute .
Ukuri ni umwuka mutagatifu. Ntawe uragusingira ngo akubike mw’ icupa , agukoreshe uko ashaka . Ukuri kuritegeka kukanategeka abantu. Ukuri kubuza ikinyoma ibitotsi kwicekekeye. Abagukeneye bagutegereza mubwihangane kuko kwigaragaza igihe gushakiye. Ntawe uzi umunsi ,ntawe uzi isaha ariko umunsi kwarebye ikinyoma mumaso , kirahuma.
Urwanda ruzahora mu akaga igihe cyose ubuhamuke, ubugwari nubuhemu bw’ ikinyoma buzashyigikirwa.
Ikinyoma kigeze aho cy’ umvikanisha ko kigomba gushyigikirwa kuko kivuyeho, igihugu cyasubira mumarorerwa.
Hari abashyigikiye ikinyoma kubera ubwoba , hari abagishyigikiye kubera ibikomere batewe namateka yacu nkuko habayeho abashyigikiye ironda bwoko ryabyariye igihugu cyacu jenoside.
Gushyigikira ikinyoma wibwira ko ukorera ejo hazaza ni ukwibeshya cyane .
Ni ukwanga kw’igora . Ni kwa kwubaka mumanegeka.
Ukuri kurababaza. Ariko nyuma yo kubabaza , kugakiza kukanaruhura.
Christine Muhirwa