Unenga Akamanzi aba anenze Kagame
Clare Akamanzi ntawe wamurenganya kubera yuko uRwanda abayemo ari ntaho ruhuriye nurw’ abashonji b’abanyamavunjya banywa nyabarongo .
Ntabwo azi mucyahafi aho ariho. Ntabwo aranyura iya Gitega ntiyagera “dobandi” no muri bannyahe zitandukanye zo muri Kigali usibye no mu cyaro.
No Muntara iyo ahagiye aba ari kumwe naba esikoti nk’umuntu ufitanye ubucuti bwihariye na Boss akaba ari n’ umwe mubantu bizewe , kuburyo ashobora gukoresha amafaranga ahishe muri comptes za Kagame uko ashaka .
Ntabwo twanze ko Urwanda rutera imbere.
Ayo mafaranga mutanga ngo murumenyekanisha iyo muyashora mukudushakira amazi yo kunnywa ntiduhore turwara amibes , mukayashora muri campagnes zo gucyemura ibibazo by’ isuku ( amavunjya etc), mukayatangiza imishinga ikiza abaturage inzara ntawe wari kubigaya.
Guteza imbere Urwanda ni urwitwazo kuko mubyukuri , RDB icyo yakoze nugushimisha Kagame . Kugirango avugwe , agaragare nk’ icyamamare , nkumuntu “ wa hatari” nkuko tubyita mu ikinyarwanda cy’ aba jeunes.
Nimusigeho, nimurekere aho.
Hari ubundi buryo bwo kwamamaza igihugu , kigasurwa mudashinyaguriye abanyarwanda.
Ubundi , ko mwari mwabyemereye muri ya nama y’ingirwa mushyikirano, kuberiki mutamanutse , ngo mujye kureba abo baturage banyu , mumenye uko babayeho, mubanze mukemure ibibazo byabo mbere yo kujya gushaka ababasura?
Ubundi no mumuco wacu si uko bigomba kugenda ?
Umuntu ajya gutumira abamusura atabanje gukora isuku murugo rwe ?
Mujya gushimisha Kagame wanyu mugakora amahano.
Ngo ni bamushime mbere yuko bashima Imana !
Noneho mugeze aho mujyana amafaranga y’ imfashanyo amahanga aba yahaye Urwanda kuko rudashoboye kwibeshaho ngo kugirango atunge ikipe yamaguru afana ?
Ngo ni uguteza imbere Urwanda?
Muteye isesemi ni impamo y’ Imana.
Christine Muhirwa