Mu gisirikare cy’u Rwanda habaye ivugurura ryakozwe na Perezida wa Repuburika akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’iguhugu,Paul Kagame, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo, yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012

 

 

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu rivuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yabaye Major Gen. Frank Kamanzi Mushyo wari usanzwe uyobora ikigo cya gisirikare cya Gako, asimbuye Lt Gen Caesar Kayizari.

Lt Colonel Franco Rutagengwa we yagizwe umuyobozi mushya w’Ibiro bya gisirikare bishinzwe Ubutasi. Uyu Franco kandi akaba yaramaze igihe mwishami rishinzwe iperereza DMI, yakoranye na Major Karangwa mubihe byintambara mu Mutara wa Nyabweshongweizi aho inzirakarengane zaguye, nubwo bwose byatangajwe munama ko ngo Nyakubahwa President wa Republika Paul Kagame yarebaga abasirikare badafite ibyaha baba babarwaho ninkiko mpuzamahanga, kugirango babe aribo basimbura ba ruharwa nka Col Dan Munyuza. Byaragaragaye muri rapport ya Amnesty international y’umwaka wa 1998 – 1999 ko Franco Rutagengwa yagize uruhare mugushimuta abanyarwanda bomubwoko bwabahutu mubihe byintambara. Ubwo nukuvuga ko kugira  Lt Col Franco Rutagengwa umuyobozi wiperereza arinko guhungira ubwayi mukigunda. Colonel Fransis Mutiganda yagizwe umuyobozi mukuru w’ubutasi hanze y’igihugu.

Muri izi mpinduka hari n’abandi basirikare bazamuwe mu ntera, barimo Lt Colonel Didas Ndahiro na Lt. Colonel Jilles Rutaremara bahawe ipeti rya Colonel.

Iyinyandiko ikurikira nibaruwa igaragara kuri site ya minisiteri yingabo.

.