Ambasaderi Gatete wahawe ububasha namadosiye ya ministeri y’ibikorwa remezo mu muhango wo guhererekanya ububasha bw’umurimo na bwana James Musoni
Ambasaderi Gatete wahawe ububasha namadosiye ya ministeri y’ibikorwa remezo mu muhango wo guhererekanya ububasha bw’umurimo na bwana James Musoni yasimbuye kubuyobozi bw’iyo ministeri, yabwiye abanyamakuru ko agiye kugira icyo akora ku ikimenyane kuvugwa mu bigo bya MINIFRA.
Yavuze kandi ko ikibazo cyimikoreshereze y’amafaranga yubaka ibikorwa remezo kizitabwaho hamwe no kubahiriza inshingano (accountability ) bizashyirwamo ingufu cyane.
Muri uyu muhango kandi, James Musoni yagaragaye afite umunaniro udasanzwe mumaso, ndetse ubona atishimye ariko arenzaho agaseka.
James Musoni kandi yanahawe umwanya wo kugira icyo avuga, dore ko kuva ibinyamakuru bitandukanye byamwanditse mu nkuru zishobora kuba zitaramushimishije, atigeze agira icyo atangaza, yavuze mumagambo macye ko adashidikanya ko ministiri Gatete n’ikipe imwungirije mukazi ke bazagera kunshingano zabo.
Navuganye numukozi wa MINIFRA wasabye ko izinarye ritatangazwa ambwira ko nubwo bishimiye impinduka, inama yagira Amb. Gatete ari ukugira “akariro gacye na feri ” kuko nawe ejo ejobundi azahava kandi nabi kuko uwo bakorera bose ari ” indashimwa ruharwa”.
Christine Muhirwa