Ibihugu bihana imbibi n’uRwanda ntibyumva Kagame
Byatangaje abitabiriye inama yo gushyira umukono kumasezerano ashinga isoko rusange nyafurika kubona nta Prezida w’ igihugu mu bihana imbibi n’uRwanda witabiriye iyo nama.
UBurundi bwandikiye umuryango w’ ubumwe bwa Afurika busobanura ikibazo cy’umutekano butizereraga ababuhagararira mu Rwanda.
Ariko, byumwihariko, icyatangaje abantu cyane ni ukuntu Prezida Museveni yasuzuguwe.
Ubusanzwe, amanama abera iKigali, Prezida Museveni yayahabwagamwo icyubahiro cyihariye nk’umukambwe winararibonye muri Afurika yuburasirazuba.
Ubu Ariko, itsinda ryabari kurinda umutekano we, no kumenya accomadation ye, ryarasuzuguwe biteye ubwoba .
Ryegereye Super Minista mushya, Louise Mushikiwacu, araryirengagiza bituma Ubuganda butera utwatsi urwo ruzinduko rwa Museveni.
Abatugerera ikambere baduhaye amakuru yuko ngo kuva yahabwa guhagararira Ubumwe bwa Afurika , Kagame asigaye yumva yaratsinze igitego gikomeye akaba ngo yaratumbye agatuza bidasanzwe kuburyo yitwara nka wa mugore wishimiye umugabo akaryama aheneye iwabo.
Umunyarwanda yaravuze ngo nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi.
Uretse ko wenda Kagame yaba afite gahunda yo guhindura imikorere y’Ubumwe bwa Afurika kuburyo nabo yabashyira kumurongo bakamusaba kubayobora bundi bushya uko manda ye irangiye .
Christine Muhirwa