Akabi karimenya,

Umunyarwanda yaravuze ngo aho kuniganwa n’ijambo ,ryaniga uwo uribwiye.
Rwanda ntakintu  kibabaza nko guhemuka ubizi bitewe no kwiheba no gutinya gusebywa na FPR.
Ninde muri twe, utarahabuwe n’ ibyakorewe Bizimungu? Sendashonga? Kabera? Kanyarengwe? Karegeya? Rwigara?
Ntimukaturebe twiziritse caravati, tugendera muri V8 ngo mwibwire ko dutekanye.
Twahiye ubwoba ,turemera turagenda turashahurwa.
Abagore baratunaniye, kandi ntawabarenganya.
Umugabo wabo ni umwe, ni uriya. Tujya inama bakazinduka bajya kutuvamwo no kuturega.
Yatwambuye ijambo ahereye mo ingo zacu dutahamwo tugahinduka ibiragi.
Ntabwo tuyobewe ko umuturage ashonje ariko turamena ibiryo  kuko burya ntawe ushobora kumirira kugahinda.
Tubwitse byinshi.
Turiyahuza inzoga, twarohamiye mubusambanyi, abanywa amatabi bayahorana kumunwa.
Rwanda ngaya naragutereranye.
Ntarupfu rurenze uru gihugu cyambyaye!
Rwanda uzatabarwa ryari?
Iri hehe ya ntwari izambutsa ubu buhemu bwacu ijyana ikuzimu ?
Nzaruhuka ikirunga cyarutse, uyu musonga wumwuka unshizemwo.
Ikimbabaza, ni aba bana banjye.
Rwanda, uzabagirire impuhwe.
Ibijya gucika bica amarenga .
Nyokorome Uhigimye.
Ikambere
Kigali, Rwanda