Nyakubahwa  Madamu Jeanette Kagame,

Maze gusoma inkuru mukinyamakuru kigalitoday aho batubwiye  amagambo wavugiye mugiterane cyamasengesho muri Amerika.
 Ibintu ni bibiri uko njye mbibona.
Barakubeshye maze nawe uragenda ubeshya abo bazungu cyangwa nawe urabeshya ubizi.
Ntabwo ari ibanga yuko nawe utorohewe. Ntawe utagira ibibazo kandi niyo utabigira kuba umufasha wumukuru w’igihugu ndibaza yuko atari umurimo woroshye kuburyo  utashobora kumenya akababaro kabanyarwanda basanzwe  bataba  mugatsiko kanyu k’abega b’ abakagara n’abandi bakire b’ikambere n’ abaja babo.
Ntakurenganyije nubundi ntaho wahurira nabanyabibazo agahinda kahinduye ibinya.
Wahurirahe se n’ababyeyi batunze imuryango yabo bacururiza kugataro  bagenda  bikanga dasso umugabo wawe yashyizeho ngo zibarye?
Wahurirahe banana bicuruza ngo babone uko bishyura amashuri banasigire abavandimwe babo icyo barya?
Wahururahe nabadodera kumuhanda barya ivumbi umunsi kuwundi kugirango ababo babeho?
Wari wagaburira umuryango wawe ninoti yigihumbi? Wari wajya kwikopeshereza abana bawe amajyane namandazi ngo basi bararire iyo mukaru?
Ese uzi aho akadobo k’amakara kageze?
Wari wagira ikibazo cyo kubura aya mitiweli?
Waba Uzi uko igitebo cy’ ibijumba gisigaye kigura?  Waba se uzi imibyizi umuntu agomba guhingira ngo ashobore kukigurira abana?
Waba se uzi akababaro kabacuruzi baciriritse bahora bameneshkwa mwabujije epfo na ruguru?
Ngo abanyarwanda turishimye?
MBEGA AGASHYINYAGURO!
Uko se niko kwubaka ikizere ahari ukwiheba?  Ndakugaye cyane!
Ugatinyuka ukabeshya ngo abanyarwanda bariyunze?!
Ntabwo kwambara umwenda umeshe,  uteye,  ukagenda usekera mumodoka ihenze, unyura mumuhanda ukuburwa numukene washizemwo, bahemba 28 000frw kukwezi kandi nabwo ari kumahane,  ari ko kwishima.
Wenda iyo uvuga Ngo abanyarwanda barashimira Imana ra! Kuko Imana yo turayishima rwose.
Turayishimira ko nubwo abicanyi bumugabo wawe  baturagiye nkamatungo badushimutira basaza bacu,  badufunga bakanatwica bitazahoraho.
Turayishimira ko yaduhaye kwihanganira igitugu n’itotezwa muduhozaho kandi duhora tuyisaba yuko igihe imbunda zizongera kuvuga, umunsi abanyarwanda tubabaye turambiwe muzatwica kubwinshi muzatsindwa maze amahoro nyayo agasesekara ibyo byishimo utubeshyera  bikazagerwaho ari impamo.
Christine Muhirwa .