Umugore w’Umunya-Nigeria, Duru Priscilla wafatiwe ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe ikiyobyabwenge cya ‘Heroine’ ku mu mpera za 2016, kuri uyu wa 16 Mutarama 2018 yaburanishijwe n’urukiko rukuru avuga ko atari azi ibyari biri mu mu isakoshi yarimo iki kiyobyabwenge yavuze ko yaje mu Rwanda hari inshuti ye imutumye agasakoshi karimo imiti.

Duru gifatwa yabwiye Ubugenzacyaha ko yinjiye mu Rwanda (avuye Nigeria) tariki 26 Ukwakira 2016 atumwe n’inshuti y’umuryango we kumuzanira isakoshi irimo imiti ya Ephedrine akayisubiza muri Nigeria.

Uyu mugore uvuga ko iyi nshuti yamwohereje nyuma yo kuyisaba ubufasha kuko yari amaze gupfusha umugabo, ikamubwira ko agomba kubanza kuza mu Rwanda kumuzanira iyi sakoshi ngo yarimo imiti kuko ngo asanzwe afite inzu icuruza imiti (Pharmacie).
Avuga ko yaje atagomba gutinda gusa ngo uwari wamutumye yamubwiye ko umuntu wagombaga kumushyikiriza iyi sakoshi yagize ibibazo byatumye atinda, akamusaba kwihangana.
Byageze ku itariki ya 19 Ugushyingo 2016 agitegereje iyo sakoshi ari mu Rwanda, uwamutumye amubwira ko agomba gutaha mu gitondo (cyo ku wa 20 Ugushyingo) anamwoherereza tike.
Mu ijoro ro ku wa 19 Ugushyingo yagiye kubona abona umuntu uturutse muri Tanzania amuzaniye isakoshi amubwira ko ari we bamutumyeho.
Uwo muntu wari uturutse muri Tanzania yamubwiye ko barara no muri hotel yari acumbitsemo ariko bigeze saa saba z’ijoro aramubura kuko yaje gusohoka ntiyagaruka.
Uwari wamutumye (wari uri muri Nigeria) yaramuhamagaye amubwira ko mu gitondo ajya gutanga iyi sakoshi ku kibuga k’indege cya Kanombe ahageze Police ihita imufatana iyi sakoshi yari irimo heroine.
Duru avuga ko atari azi ko harimo iki kiyobyabwenge ndetse ko nta muhate yagize wo gufungura ngo arebemo kuko yari azi ko ari imiti ya Ephedrine nk’uko uwari wamutumye yabimubwiraga.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge bitemewe gisobanurwa n’ingingo ya 593 kandi kigahanwa n’iya 594 z’igitabo cy’amategeko ahana.
Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko uyu munsi Duru yongeye kubwira urukiko atari azi ibyari biri muri iriya sakoshi. Ati “Nabimenyeye kuri station ya police, nta n’ubwo nari nzi Heroine.”

Uhagarariye Ubushinjacyaha muri uru rubanza yahise anyomoza uregwa, avuga ko mu nyandiko mvugo yakoreshejwe (Uregwa) ku wa 23 Mutarama 2017 yavuze ko yabeshye ko atari azi ko atwaye Heroine nyamara yari abizi ndetse abisabira imbabazi.

Umushinjacyaha akavuga ko uregwa akwiye guhanirwa iki cyaha cyo gutunda ikiyobyabwenge cya Heroine.

Umunyamategeko wunganira uregwa yavuze ko iki cyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge gisobanurwa no kugaragaza ingano (ibilo) y’ibyo biyobyabwenge kandi inyandiko y’ikirego itera gushidikanya ku ngano yabyo kuko hari aho bavuga ko iyi heroine yapimaga 1,5 kg hakaba n’ahandi hagaragara ko yari 3,9 Kg.

Umushinjacyaha avuga ko yavuganye n’umugenzacyaha akamubwira ko ibilo by’ikiyobyabwenge bishobora guhinduka bitewe n’uwabipimye kuko hari uwapimye heroine uwayo undi akayipimana n’isakoshi yari irimo.

Umunyamategeko wunganira uregwa yasabye urukiko gushingira ku kuba uregwa yaremeye ko yakoreshejwe muri ibi bikorwa, akanabisabira imbabazi no kuba amaze umwaka urenga afunzwe by’agateganyo, rukaba rwamuhanisha igifungo cy’amezi atandatu.
Imyanzuro y’urubanza izasomwa tariki ya 15 Gashyantare.

Ibiyobyabwenge byo muri uru rwego byinjira mu Rwanda biciye mu nzira zinyuranye, ni bimwe mu bihangayikishije igihugu kuko byica cyane urubyiruko nk’uko byagarutsweho mu nama y’igihugu ya 15 y’Umushyikirano ahafashwe umwanzuro wo kongera imbaraga mu kubirwanya