Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko bibabaje kumva Umuyobozi nka Perezida Donald Trump arangwa n’imvugo nyandagazi igamije gupfobya Afurika.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko amagambo ya Trump apfobya Afurika

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Wall Street Journal, The New York Times, The Washington Post na Politico; biravuga ko Trump yatutse ibihugu bya Afurika na bimwe mu bigize Caraibe (Haiti na El Salvador), avuga ko ari ibihugu by’umwanda (Shithole Countries).

Abanyamategeko bari kumwe n’abahagarariye abimukira bava hirya no hino muri Afurika n’ahandi, babwiye ibyo binyamakuru ko basabye Trump kwemera kwakira abimukira arabyanga yongeraho n’ibitutsi.

Ibihugu bitandukanye n’abantu bakomeye muri Afurika bakaba bahise bamaganira kure ayo magambo, bavuga ko yuzuyemo agasuzuguro.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018, Minisitiri Mushikiwabo nawe yunze mu ry’abandi bayobozi muri Afurika avuga ko amagambo ya Perezida Trump agaragaza isura ibihugu byinshi ku isi biha Afurika.

Yagize ati “Amagambo yavuze arababaje cyane kandi ntago byari bikwiye ko ava ku muyobozi nkawe. Biragaragaza isura Afurika ihabwa ku isi ariko natwe bidusigiye isomo ry’uko tugomba kutabiha amatwi ahubwo tugakora ibiduhesha ishema, bikagaragaza n’isura nyayo ya Afurika.”

Amagambo ya Trump akimara gutangazwa, itsinda ry’Abahagarariye ibihugu bya Afurika muri LONI ryahise riterana igitaraganya ku itariki 12 Mutarama 2018, rifata umwanzuro usaba Perezida Donald Trump gutangaza ko yisubiyeho kandi asabye imbabazi kubera amagambo bemeza ko ari ivangura n’irondaruhu yakoresheje.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abambasaderi b’Afurika muri LONI rigira riti ”Tubabajwe bikomeye kandi turamagana ibivugwa na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ukomeje kugaragaza ivangura no gusuzugura Afurika n’abakomoka kuri uyu mugabane”.

Iri tangazo rikomeza rigira riti“Turasaba ko habaho kwisubiraho no gusaba imbabazi. Twifatanije kandi n’abaturage b’Igihugu cya Haiti ndetse n’abandi bose bakorewe ivangura nk’iryo. ”.

Aba bambasaderi basabye Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe(AU), gufatanya n’Abanyafurika bireba n’inshuti zabo muri rusange, kwamagana amagambo y’ivangura akunze gutangazwa na Perezida Trump.

Bakomeza bashimira Abanyamerika barimo n’abayobozi bamwe na bamwe muri icyo gihugu, bagaragaje ko badashyigikiye amagambo ya Perezida Donald Trump.

Aba bambasaderi bavuga ko batsimbaraye ku ndangagaciro n’amahame agenga imibanire inoze y’abatuye isi, ubudasa no kureshya kw’ibihugu byose nk’uko biri mu mahame y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe na LONI muri rusange.