MINAGRI iti “Nyuma yo gushyiraho ibiciro by’ibirayi, harakurikira ho amata,…”
Minisitiri w’u yatangaje ko nyuma yo gushyiraho ibiciro ntarengwa ku musaruro w’ibirayi, ubu ngo harakurikiraho gushyiraho n’ibiciro nk’amata, inyanya by’ibindi.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ibiciro ntarengwa by’ibirayi kuva ku bahinzi kugera ku muguzi wa nyuma, umuhinzi azajya agurirwa ku giciro kiri hagati y’amafaranga 135 na 170 ku kilo bitewe n’ubwoko bw’ibirayi naho umuguzi ugiye kubirya we abigure ku mafaranga ari hagati ya 185 na 220 ku kilo bitewe n’ubwoko bwabyo.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana avuga ko igiciro cy’imyaka ari ikintu kidindiza cyangwa kigateza imbere ubuhinzi muri rusange.
Ati “Rero kuba Leta yabihagurukiye bigatangirira ku birayi,…ntabwo tuza guhagararira ku birayi, ubu niturangiza ibirayi turajya no mu bindi bihingwa, turaje tujye mu mata, tujye mu nyanya, umuceri, tujye mu bindi byose.”
Minisitiri Mukeshimana avuga ko amanyanga n’ubumamyi mu bucuruzi bw’imyaka n’ibituruka ku buhinzi-bworozi muri rusange bizahoraho, bityo ngo niyo mpamvu Leta izakomeza kujya ibiganiraho n’abari muri uru rwego.
Yagize ati “Tuzakomeza kuganira kuri ibi bintu by’aka kajagari kari mu bucuruzi bw’imyaka, kuko turabona y’uko ni kimwe mu bintu biriho bidindiza ubuhinzi n’ubworozi, kuko niba umuturage yashoye wenda amafaranga 120 mu gusarura ikilo cy’ibirayi yarangiza akakigurisha 70 ntabwo azigera atera imbere.
Kandi gahunda twihaye nk’igihugu ni uko buri wese atera imbere, icyo akora akagikora neza kikamuteza imbere, waba umuhinzi ukore ubuhinzi bwiza buguteze imbere, waba umucuruzi ukore ubucuruzi buri ku murongo busobanutse buguteze imbere,…icyo Leta igambiriye ni uko umuntu mu mwuga arimo awukora neza ukamuteza imbere.”
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana yavuze ko kubera amakosa n’ubumamyi bwabaga mu bucuruzi bw’ibirayi, aho byakizaga bamwe, ariko abahinzi bikabapyinagaza, ku buryo hari n’abari baravuye mu buhinzi bw’ibirayi imirima yabo bakayikodesha abandi.
Minisitiri Dr Geraldine Mukeshimana mu kiganiro n’abanyamakuru ntabwo yavuze by’umwihariko umusaruro bazakurikizaho uwo ariwe cyangwa igihe.
Ikigaragara ni uko Leta itagishyigikiye uburyo baringa bw’ibiganiro hagati y’abahinzi n’abacuruzi bwakoreshwaga mu gushyiraho ibiciro by’uumusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, aho umuhinzi n’aborozi cyane cyane abato batagiraga ijambo rinini mu gushyiraho igiciro cy’umusaruro wabo.
Kamanzi Vénuste
UMUSEKE.RW