Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, yatangije Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 15; aho yatangiwemo ibiganiro biganisha kuri ‘Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere’.

Abantu barenga 2000 nibo bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano barimo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, iz’ibanze n’abahagarariye abaturage, ibihugu byabo mu Rwanda, abatumirwa baturutse mu mahanga n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Iyi nama kandi yari yanatumiwemo abaminisitiri batandukanye barimo uwo muri Tchad ndetse n’uw’Umuco na Siporo muri Liberia.

Perezida Kagame atangiza iyi nama, yagejeje ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze, avuga ko gihagaze neza ariko ko hari byinshi bikenewe mu kwihutisha iterambere ryifuzwa.

Yasabye ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwigishwa mu bato no mu bakuru mu rwego rwo gusigasira umuco, bitaba ibyo bikazagera aho umuntu azajya avuga abantu bakayoberwa ibyo avuze.

Perezida Kagame yasabye ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwigishwa mu bato no mu bakuru

Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi bikenewe mu kwihutisha iterambere ryifuzwa

Perezida Kagame yavuze ko ibitekerezo bitangirwa mu Mushyikirano aribyo bituma ugira agaciro

Perezida Kagame ni we watangije Inama y’Igihugu y’Umushyikirano. Agaragiwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda

N’abanyamahanga ntibahezwa, bahabwa ijambo

Muri iyi nama, Perezida Kagame yavugiyemo ko igihugu gihagaze neza

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni, aganira na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe

Umuyobozi uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Ted Maly, ni umwe mu bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye aganira na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba ari kumwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean Dieu

Uko umunsi wa mbere w’iyi nama wagenze

- Ikinyarwanda gikwiye kwigishwa nk’izindi ndimi – Perezida Kagame

Perezida Kagame avuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda rukwiye kwigishwa mu buryo bwose bitari mu mashuri gusa ahubwo bikaba byanakorwa hifashishijwe radiyo ya televiziyo ariko n’abiga bakabishyiramo umuhate. Ati “Ndasaba n’urubyiruko n’abana nabo bashake kwiga”.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ku magambo abantu bakoresha nabi agahindura imvugo. Ati “ Uzi ijambo, umushyitsi, abana bato barabihinduye ntabwo bikiri umushyitsi ni umushitsi. ‘Shy’ bayihinduye ‘Sh’.” Yakomeje agira ati “ Ntawe ugishobora kuvuga ‘nt’ mu kuvuga ‘ntabwo’ bavuga ‘nabwo’”.

Perezida Kagame yungurana ibitekerezo na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

14:42: Minisitiri Uwacu Julienne yasabye ko harebwa uburyo bwo gukumira abatera inda abangavu, abana bagatozwa uko bakwiye kwifata no guha agaciro umubiri wabo.

14:40: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu gusubiza Musenyeri Nzakamwita yavuze ko hari gahunda yo gutekereza uburyo hakongerwa amasaha abana biga mu mashuri abanza biga, hanyuma hakongerwamo n’andi masomo bari basanzwe biga aho yanatanze urugero ku bijyanye no kuba muri iki gihe isomo rya siporo ryarongeweho.

Naho ku bijyanye no guhindura igihe cy’ibiruhuko, yagize ati “ Birimo kuganirwaho, biri mu kintu twabajijwe nka Guverinoma […] bigahuzwa n’igihe Kaminuza y’u Rwanda isigaye itangiriraho.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aramukanya na Musenyeri Nzakamwita

14:25: Umuhire Laetitia uri mu rubyiruko ruri kuri site ya Petit Stade i Remera, yavuze ko ikibazo cy’inda zitateganyijwe mu rubyiruko ari kimwe mu bihangayikishije aho yatanze urugero avuga ko umwaka ushize abarenga ibihumbi 17 batewe inda, bityo akaba ari ibintu bihangayikishije.

Odette Uwamariya, Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ageza ku bitabiriye ikiganiro gifitanye isano n’umuco ukwiriye kuranga Abanyarwanda

Umuyobozi wa gahunda mbonezamikurire, Anita Asiimwe

14:20: Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, ahawe umwanya mu gutanga ibitekerezo avuga ko hari amasomo yari akwiye guhabwa umwanya nk’indimi zirimo Ikinyarwanda; gushushanya, kuririmba ndetse n’iyobokamana.

Izo nyigisho yavuze ko ‘ziri mu muntu, nkaba nibaza niba muri iyi manda yanyu izo nyigisho zireba umuntu nazo zizahabwa umwanya uhagije’.

Ikindi yavuze ko ibiruhuko by’amashuri byashyizwe mu itumba, mu mpera z’umwaka ku buryo porogaramu zikorerwa abana zigorana kubera imvura nyinshi.

Ati “Ukwezi kwa karindwi n’ukwa munani, ayo mezi arangwa n’ubushyuhe bwinshi ndetse hamwe na hamwe amazi akabura ku buryo abana bajya kuvoma kure bikica amasaha y’ishuri. Ayo mezi yo mu cyi nibwo abana baba bakenewe mu rugo kubera iminsi mikuru, ubukwe, amasakaramentu’.

Yakomeje agira ati “Bishobotse ibiruhuko bisoza umwaka byashyirwa mu cyi kandi n’icyifuzo cya benshi ari mu barezi, mu babyeyi no mu banyeshuri’.

Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, atanga ibitekerezo

13:45: Dr Iyamuremye Augustin mu kiganiro cye, yasabye Abanyarwanda kubakira ku ndangagaciro na kirazira by’umuco. Yatanze urugero ku bisigaye biba aho usanga umubyeyi yafashe umwana we ku ngufu ati “kirazira kubona ubwambure bw’umwana ubyaye, musigaye mwumva amarorerwa asigaye aba. Kirazira kandi kubona ubwambure bw’uwakubyaye.”

- Ijambo rya Perezida Kagame rigaragaza uko igihugu gihagaze | 18/Ukuboza/2017

Perezida wa Repubulika niwe utumiza, akayobora kandi akagena abitabira Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Bamwe bagaragaje mu buryo bwabo ko u Rwanda rubari ku mutima, ubwo haririmbwaga Indirimbo y’Igihugu

Perezida Kagame yikije ku kibazo cy’Ikinyarwanda, avuga ko n’abanyamadini babigiramo uruhare uretse no kubinyuza mu mashuri bafite

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika; Uwizeye Judith na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, baganira

13:20: Nyuma y’ikiruhuko, ubu hatangiye ikiganiro kivuga ku “ndangagaciro zafasha kwihuta mu iterambere”. Kiri gutangwa na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne; Umuyobozi wa gahunda mbonezamikurire, Anita Asiimwe n’Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama k’inararibonye, Dr Iyamuremye Augustin.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yashimangiye ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, abimukira ba mbere mu bo u Rwanda rwemeye kwakira bazagera mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa, yayoboye ikiganiro ku iterambere igihugu gikeneye

Senateri Kalimba Zephyrin mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano

Abanyarwanda n’abanyamahanga basaga 2000 batumiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 15

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yigirwamo ingingo zitandukanye ziganisha ku iterambere ry’igihugu

Rwimeyezamirimo Nshimiyumuremyi Cephas yagize ati “Ndasaba Leta y’u Rwanda gukurikirana imishinga yavutse, harebwa ikibazo ifite, ikayihuza n’abashoramari kandi ikomeza guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda’

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba (iburyo) n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana bakurikiye imirimo y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda, PDC, Agnes Mukabaranga, atanga ibitekerezo muri iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yatanze ikiganiro avuga ko ibyiza igihugu kigeraho Abanyarwanda bakwiye kubyubakiraho aho kubyirata

Umuturage w’i Rusizi atanga ibitekerezo byari byiganjemo gusaba guhabwa isoko rya kijyambere

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, François Ngarambe

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye

Mu Nama y’Umushyikirano hatumiwe Abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye

Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo muri Liberia, Saah N’tow, ni umwe mu bitabiriye iyi nama nk’umushyitsi

12:30: Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasubije umuturage w’i Musanze wari uvuze ko ba rwiyemezamirimo badakora neza bakamburwa amasoko hanyuma akajya ahabwa abahoze mu ngabo kuko aribo bubahiriza akazi kandi ntibashyire leta mu manza.

Busingye yavuze ko nta bushakashatsi bwakozwe ngo bugaragaze abatubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasoko ya leta.

12:15: Mu bibazo byabajijwe harimo icy’umuturage wavuze ko inzu ziciriritse zakunze kuvugwa zitarubakwa, aho bikunze kuvugwa ko ‘zizubakwa umwaka utaha’.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni, yasubije ko inzu ziciriritse zatangiye kubakwa nubwo zitaragera hose ku rugero rushimishije, anagaruka ku ngamba leta yashyizeho kugira ngo igiciro kigabanuke no kugira ngo ziboneke hose.

- Hakurikiyeho umwanya wo gutanga ibitekerezo. Abaturage bari mu bice bya Nyamasheke, Musanze ndetse n’abateraniye mu Cyumba cya Kigali Convention Center nibo bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo.

- Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibindi bihugu ndetse abanyamahanga bashaka ubwenegihugu bw’u Rwanda bakabuhabwa, mu myaka irindwi ishize bukaba bwarahawe abagera kuri 472.

11:50: Clare Akamanzi we yavuze ko mu Rwanda hari ibigo bikora ibikorwa bitandukanye ariko ubuziranenge bwabyo bukiri hasi. Kimwe mu byakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda harimo kongerera agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu, no guha amahirwe ibigo bitandukanye byo hanze bigashobora gutangiza ibikorwa bihereye mu Rwanda hanyuma bigakomeza mu bindi.

11:40: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ubumuntu, abishimangira avuga icyemezo Guverinoma y’u Rwanda iherutse gufata cyo guha ikaze abimukira bo muri Libya bacuruzwaga.

Avuze ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, aba mbere bazakirwa mu Rwanda, bagakurwa mu bucakara.

11:35: Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside ariko ubu leta ikaba yarahaye agaciro ikiremwamuntu n’Umunyarwanda mu buryo bw’umwihariko.

Yatanze urugero ku buryo yavuye mu gihugu agiye kwiga mu mahanga afite urupapuro rw’uwari Minisitiri w’Uburezi rumubwira ko atemerewe kujya kwiga mu mahanga.

Nyamara ngo Mushikiwabo amaze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, we yagiye kureba muri Kenya uwari waramubwiye ko atemerewe kujya kwiga mu mahanga, amubwira ko ashobora gutaha mu gihugu ko ari amahoro.

11:15: Ubu hakurikiyeho ikiganiro kivuga kuri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere. Kiyobowe na Visi Guverineri wa BNR, Dr Monique Nsanzabaganwa aho abari gutanga ibitekerezo ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel.

Amafoto y’abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa, yayoboye ikiganiro ku iterambere igihugu gikeneye, cyarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana (wa kabiri ibumoso), Clare Akamanzi uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo (wa mbere iburyo)

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo,Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege aganira na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa mu Nama y’Umushyikirano

Serge Guillaume Nzabonimana niwe musangiza w’amagambo, ku munsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, ni umwe bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, akurikiye ibiganiro bitangirwa mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano

11:05:Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ati “Muri uyu mwaka wa 2017, urubyiruko ruri mu cyiciro gishobora gukora akazi (working age) rungana na 27% y’abaturage bose, mu gihe biteganyijwe ko muri 2024 bazaba bagera kuri 29%”

Yakomeje agira ati ‘Aha rero, mu rwego rwo gufasha urubyiruko kurushaho kwitegura kujya ku isoko ry’umurimo, Guverinoma yafashe umurongo wo kujya igaragaza ahakiri icyuho mu bumenyi n’ubumenyingiro bikenewe (skills gap) mu bice byose by’ubukungu. Ibi rero bikazafasha urubyiruko rwacu kubaka ubumenyi n’ubumenyingiro rushingiye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no kugira uruhare rugaragara muri gahunda zose ziteganyijwe’.

11:00: Minisitiri w’Intebe yavuze ko zimwe mu ntego z’ingenzi u Rwanda rwiyemeje mu kuzamura ubukungu bw’igihugu harimo ‘kurushaho kwihutisha iterambere rishingiye ku ishoramari ry’abikorera; ibi bikazanafasha mu guhanga imirimo mishya ku nzego zitandukanye; gushyiraho ingamba ziboneye zizafasha u Rwanda kugira umwanya mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge-Based Economy); ndetse no gushyigikira urubyiruko rugahabwa ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo rurusheho kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu’.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi

10:50: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, amaze kuvuga ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi ku buryo mu 2024 abantu bazaba bayituyemo bazaba bageze kuri 35% bavuye kuri 17,5% dufite ubu.

10:45: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ahawe umwanya kugira ngo ageze ku Banyarwanda imirongo migari ikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere.

Ibikubiye mu ijambo rya Perezida Kagame rigaragaza uko igihugu gihagaze

-  Yashimye inzego z’ubuzima

Ndibwira ko iyo ukoze ibikomeye nyine nibwo urushaho gutunganirwa. Ntabwo rero narangiza na none ntashimiye inzego zose, ntashimiye Abanyarwanda, cyane cyane ndavuga ndetse izo nzego zijyanye n’ubuzima. Ubuzima nabyo bigaragara ko udafite ubuzima nta bindi ashobora gukora, ntabyo yageraho.

Uko inzego z’ubuzima zigenda ziyubaka, zifasha Abanyarwanda, kugira ubuzima bwiza nyine babona serivisi ndetse ibyo bikaduka n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo bisanzwe cyangwa se n’ibishya bigenda bivuka buri gihe, icyo navuga ni ugukomeza izo nzego, ni ukugira ngo zikomeze ziduhe ibyiza bizirimo bikenewe.

Perezida Kagame yashimangiye ko igihugu kiri kurushaho guhagarara neza

Icyiza cyabyo ni uko byagiye bigashingira ku bakoranabushake benshi ariko bafite ibindi bikorera ariko bakagira n’umwanya wo kunganira ibijyanye n’ubuzima […] yaba guhangana n’indwara dusanzwe tumenyereye ari malariya, ndetse n’ibindi byagiye bihungabanya abantu mu Rwanda no ku isi hose bijyanye na sida n’indwara nyinshi zimwe zituma ababyeyi, abana baba bakivuka zikababuza ubuzima.

Ibyo ugiye kureba intambwe izo nzego zimaze kutugezaho mu kuduha ubuzima bwiza, birashimishije, icyo nakongeraho, dufatanyije tuzakomereza aho dukore ku buryo twagera no ku bindi byinshi.

Nongeye gushimira Abanyarwanda kwitabira no kugira uruhare rugaragara muri byinshi cyane cyane umutekano igihugu gifite, ni mwe abaturage bishingiraho mufatanyije n’inzego zibishinzwe by’umwihariko mu kuduha umutekano. Ibyo byose buri kimwe kizatugeza ku kindi tugatera imbere.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano haranaganirwa uburyo Abanyarwanda bashobora kuvoma ibyiza mu muco wabo, bikifashishwa mu guteza imbere igihugu

Perezida Kagame yanakomoje ku matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ari imbere, asaba Abanyarwanda kuyitegura

-  Yasabye Abanyarwanda kuzitabira amatora ari imbere

Ndasaba Abanyarwanda kwitegura amatora ari imbere, amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo abantu bazayitabire batekereza, barebamo ibyo byose tugomba gukora […] ndibwira ko bizagenda neza nk’amatora yandi tuvuyemo.

Dufite amahirwe, turifite, dufite ubushake, dufite imyumvire ku buryo twakomeza gukorera kuri politiki nziza dukoresha kandi dukorera abanyarwanda bose, ibi nibyo byatugeza ku majyambere twifuza.

Twakomeza ayo mahirwe dukorera hamwe tugamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, dukorana n’abandi mu karere dutuyemo, dukorana neza n’abaturanyi ndetse dukorera hamwe no kuri uyu mugabane wacu wa Afurika kugira ngo twese tugere ku byo twifuza.

Perezida Kagame yashimye inzego z’ubuzima

- Ijambo rya Perezida Kagame rifungura Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 15

Ba nyakubahwa bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu cyacu,

Ba nyakubahwa muhagarariye ibihugu byanyu hano mu gihugu cyacu n’imiryango mpuzamahanga, batumirwa nshuti z’u Rwanda, Banyarwanda, Banyarwandakazi mbahaye ikaze muri iyi Nama y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 15.

Ndabashimira kandi uruhare mugira mu biganirwa muri iyi nama. Ibitekerezo mutanga ni byo bituma iyi nama igira agaciro. Umushyikirano kandi ni umwanya mwiza wo kuganira ibirebana n’iby’ igihugu cyacu byose no gusuzuma uko igihugu gihagaze.

Nta gushidikanya ko igihugu cyacu gikomeje gukomera mu kwiyubaka, kandi ibyo bigashingira no ku bumwe n’imbaraga ubwo bumwe buturukamo, ubumwe bumaze gukomera.

Ibi twabyishimira rero. Ariko binavuze ko dushobora no gukora neza kurushaho, ndibwira ko twanatangiye gukora ku bintu bimwe na bimwe by’ingenzi kandi bya ngombwa kugira ngo tugeze u Rwanda rwacu ku rundi rwego.

Ndagira ngo mbagezeho bimwe mu bimaze gukorwa no kugerwaho mu minsi ishize tutibagiwe ndetse n’ibihe ibyo bikorwa bikorerwamo.

Reka ntangirire ku buhinzi n’ubworozi, kubera umwanya ukomeye ibyo bifite mu buzima bw’igihugu cyacu. Ubuhinzi bwari bumaze igihe butiyongera ariko muri uyu mwaka umusaruro ubuturukaho wiyongereye ku gipimo cy’ibice umunani ku ijana nubwo habayeho ibibazo bitandukanye birimo twa dukoko twona ibihingwa n’izuba ryaravuye igihe kirekire, mu bice by’igihugu.

Imbaraga z’abaturage nizo zatumye habaho iyi mpinduka. Ndagira ngo mbibashimire kandi mbasabe gukomereza aho. Ubufatanye bw’inzego za leta bwatumye ibihabwa abahinzi bibageraho ku gihe binagabanya ruswa yabigaragaragamo, mu kuhira imyaka nako kwarafashije muri uko kongera umusaruro.

Twafashe icyemezo cyo gushora imari mu gutunganya imbuto zo mu gihugu kugira ngo twongere agaciro k’ibyo duhinga kandi tugabanye gutegereza izivuye hanze akenshi tutakwizera ko zizaboneka uko tubishaka cyangwa zizabonekera igihe. Birashimije kubona abana bacu barangiza amashuri baratangiye kwihangira ibyo bakora cyane cyane ndetse mu bijyanye na Entrepreneurship n’ibikorwa bishingiye ku buhinzi, birashishikariza n’urundi rubyiruko gutekereza ku mahirwe arimo.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yitabiriwe n’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu

Mu byerekeranye n’ubukungu, mu 2017 twandikishije ishoramari rishya n’irindi rijyanye n’ibikorwaremezo bingana n’amadolari ya Amerika miliyari n’igice aha harimo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera twamaze igihe kirekire dufite mu byifuzo bisa n’ibyananiranye ariko ubu biragenda neza kirimo kirubakwa.

Ingamba zo gutekereza ubukerarugendo bushingiye ku nama zibera mu gihugu zatangiye gutanga umusaruro. Uyu mwaka u Rwanda rwakiriye inama 16 […]

Abashyitsi kandi bishimira ibyo babona, batubera abaduserukira iyo basubiyeyo, bavuga ibyiza babonye bizana abandi ariko aha nakwibutsa ko dushobora no kongera kuri ibyo byinshi kurushaho kubinoza byarushaho kugira akamaro.

Ingamba zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda nazo zongereye umusaruro ugereranyije n’umwaka ushize, ibicuruzwa twohereza mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 50%; ibyo dukura hanze byo byagabanutse kuri 3%. Kubera iyi mpamvu ikinyuranyo mu bucuruzi bwacu n’amahanga cyaragabanutse ku kigero kirenze 20%. Muri uyu mwaka twashyizeho imirimo 8000 kandi tuzakomeza kuyongera.
Agaciro k’ibyo twohereza mu mahanga biturutse ku mabuye y’agaciro ubu karuta ak’ibindi bikubiye hamwe. Ibi bituruka ku mbaraga twashyize mu kubyongerera agaciro bitaroherezwa.

Leta izakorana n’abashoramari mu nganda ishyiraho igiciro kidahenze mu nganda kugira ngo abifuza gukoresha ayo mashanyarazi barusheho kutakoresha badahenzwe.

Ibi byose bigenda neza kandi biganisha aheza bituruka mu mbaraga za leta n’izabikorera, ziha abakozi b’Abanyarwanda n’ibigo uruhare mu kongera agaciro k’ibyo bakora.

Gahunda ya leta y’imyaka irindwi izaganirwaho muri uyu mushyikirano, ibyo bizaba intangiriro yo kutugeza ku ntego yacu yo kuba igihugu cy’ubukungu bwisumbuye mu mwaka wa 2050.

Tugomba gukomeza inzira nziza turimo ariko kandi duhora twongera imbaraga no gukosora ibyaba bitaragenze neza, kumenya uko igihugu gihagaze ntabwo bikwiye kuba igikorwa cya rimwe mu mwaka ahubwo ni isuzuma rigomba guhoraho, tukibaza ibibazo bitandukanye.

Iterambere tuvuga tugomba kwibaza niba rigenda ku muvuduko twifuza cyangwa dushoboye cyangwa ukwiye. Dukwiye kwibaza niba dukora ibishoboka byose biri muri ubwo bushobozi dufite cyane dushyize imbere imibereho y’Abanyarwanda bacu bose ntawusigaye inyuma.

Inshingano yo kubaza no gusubiza ibi bibazo ni iyacu. Muri urwo rwego ndumva ko impinduka mu ireme ry’uburezi ku nzego zose igomba kuba kimwe muri gahunda dushyira imbere, uburezi bugera kuri bose uko byagenwe, burera neza, bujyana n’ibihe tugezemo bikerekana niba abantu tubaha ubumenyi, ubushobozi, bya ngombwa kandi bifasha gutwara igihugu cyacu imbere bishingiye niba cyubaka ubukungu bw’urwego rwo hejuru.

Dushobora gutangira dusuzuma ndetse n’ubushakashatsi niba nabyo bikorwa mu ikoranabuhanga bikoresha ibigezweho bityo tugashyiraho gahunda y’ibikorwa ibereye ibyo byose twifuza ndetse n’uburyo tubayeho, ibyo bikwiye kuba inshingano ya buri wese kandi bishingira no ku myumvire myiza.

10:15: Perezida Kagame amaze kugera mu Cyumba cya Kigali Convention Center kigiye kuberamo iyi nama.

Perezida Kagame asuhuza umwe mu banyacyubahiro bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard mu muhango wo gutangiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

09:45: Icyumba cya Kigali Convention Center, cyamaze kugeramo abantu benshi bitabiriye iyi nama. Iraza gufungurwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’ibisanzwe ari naho ari butangaze uko igihugu gihagaze kugeza ubu mu ijambo rizwi nka ‘State of the nation’ mu rurimi rw’Icyongereza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, aganira na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage

Agathe Rushemeza akurikiye imirimo y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Iyi nama yitabirwa n’Abanyarwanda b’imbere mu gihugu n’abava hanze yacyo

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteraniye muri Kigali Convention Center

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe na Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, baramutsa bamwe mu bitabiriye iyi nama

Iyi nama ihuriza hamwe abatari baherukanye…

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, aramukanya n’umwe mu bitabiriye iyi nama

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

Abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda nabo bitabiriye iyi nama

Umwe mu bitabiriye iyi nama agera muri Kigali Convention Center aho iri kubera

Inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 15 yitabiriwe n’abarenga 2000

Ingingo ziganirwaho muri iyi nama igiye kuba ku matariki ya 18-19 Ukuboza 2017 ziragaruka cyane kuri gahunda y’igihugu igamije impinduka, iterambere ry’ubukungu, kwihaza kw’igihugu no kureba ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu muri izo gahunda.

Uretse abakoraniye muri Kigali Convention Centre, hari ahandi hantu hari gukurikiranirwa imirimo y’iyi nama muri buri ntara: Hari urubyiruko ruteraniye muri Petit Stade na site za Nyamasheke, Gatsibo, Musanze na Huye.

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.

Itegeko Nshinga riteganya ko “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze. Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.”

Imyanzuro y’iyi nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yaherukaga kuba tariki ya 15-16 Ukuboza 2016 ubwo yabaga ku nshuro ya 14.

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre, Kazungu Armand na Village Urugwiro

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/umushyikirano.jpg?fit=960%2C663&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/umushyikirano.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSWORLDPerezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, yatangije Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 15; aho yatangiwemo ibiganiro biganisha kuri ‘Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere’. Abantu barenga 2000 nibo bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano barimo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, iz’ibanze n’abahagarariye abaturage, ibihugu byabo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE