Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko mu kwezi gushize ibiciro ku masoko yo mu mijyi no mu byaro bikomatanyije byazamutseho 1,6%, ariko mu mijyi gusa ari nacyo gipimo gishingirwaho mu igenamigambi ry’igihugu byazamutseho 2,2%.

Raporo ngaruka kwezi y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) isohoka buri tariki 10 iragaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 2,2% mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2017 ugereranyije n’Ugushyingo 2016. Ni mu gihe, mu Ukwakira 2017 byari byazamutse ku gipimo cya 3,6%.

Ku rundi ruhande, Ugereranyije Ugushyingo 2017 n’Ukwakira 2017, ibiciro mu mijyi byagabanutseho 1,2%, ngo iri gabanuka ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,9% ugereranyije ayo mezi yombi akurikirana.

NISR yavuze ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 2,2% mu kwezi gushize k’Ugushyingo ai ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,0%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 2,9%.

Mu bice by’icyaro ho, mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2017 ibiciro byiyongereyeho 1,0% ugereranyije n’Ugushyingo 2016, nyamara mu Ukwakira 2017 byari byazamutseho 6,3%. Aha ho,

NISR iravuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 1,0% mu byaro mu kwezi gushize, harimo ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 9,0%, n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 51,5%.

Ugereranyije ukwezi kw’Ugushyingo 2017 n’Ukwakira 2017 usanga ibiciro byaragabanutseho 4,3%, kubera ahanini igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 8,0%.

Naho muri rusange mu Rwanda, ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro) mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2017 byiyongereyeho 1,6% ugereranyije n’Ugushyingo 2016. Mu gihe, mu Ukwakira 2017 byari byiyongereyeho 5,3%.

NISR iravuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 1,6% mu kwezi kw’Ugushyingo 2017 ari ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 5,1%, n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23.5%.

Gusa, muri rusange iyo ugereranyije Ugushyingo 2017 n’Ukwakira 2017 usanga ibiciro byaragabanutseho 3,0% kubera ahanini igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,8%.