Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, ari mu banyeshuri 1038 bahawe impamyabumenyi na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK); kuri uyu wa 8 Ukuboza 2017, avuga ko nubwo yabonye imirimo ikomeye muri Leta atiyibagije ko atararangiza kwiga, arakomeza arahatana.

Bamporiki n’umugore we bari mu banyeshuri 147 bahawe impamyabumenyi z’ikiciro cya gatatu cya kaminuza, n’abandi 891 barangirije icyiciro cya kabiri muri ULK .

Kuri ubu Bamporiki asoje icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga (International Public Law), anabibangikanya n’inshingano afite zo gukorera igihugu. Urwego agezeho rukaba rumutera akanyamuneza.

Yagize ati “Ngira ngo kwiga ukarangiza ufite n’izindi nshingano z’akazi ntabwo biba byoroshye. Ku giti cyanjye ndumva nejejwe nabyo kandi na bagenzi banjye batabashije kuvuga, urabona ko bafite ibyishimo. Ni umunsi w’ibyishimo kuko umuntu aba arangije ikivi yatangiye.”

Bamporiki yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko atararangiza kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Ati “Kujya mu Nteko ntabwo byanyibagije ko ntize, nagombaga kwiga nkarangiza, nkaba ngize umugisha wo kwiga nkarangiza. Ngize umugisha wo kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza nkaba nzanakomeza kuko ibyo niga n’ibyo nkora biratandukanye.”

Bamporiki avuga ko yifuza gukomeza agashaka impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), agakora ubushakashatsi ku mitekerereze y’abantu bakora Jenoside.

Nubwo we afite akazi, Bamporiki ntiyiyibagiza ko hari abandi hirya no hino barangiza ntako ariko abasaba kudategereza ko Leta izakabashakira.

Yagize ati “Akazi nkorera Leta ntikajyanye n’ibyo nize ariko abize bake nibo bazayikorera, kuko Leta niyo igira imirimo mike ugereranije n’iy’abikorera. Natanga inama ko icyo umuntu afite yagiheraho n’ubumenyi ahawe, agatangira gushyira imbaraga mu kwikorera mu gihe Leta itaramurambagiza. Birashoboka, amashuri aduha ubushobozi bwo gutekereza cyane tukaba twakora nubwo tuvuga ko nta gishoro. Nkaba nagira abantu inama ko mu gihe Leta itarabarambagiza nabo batekereza igishobora gutuma barambagiza abandi bakabaha akazi.”

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard n’umugore we bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard yishimiye impamyabumenyi yahawe ariko afite umuhigo wo kuzagera kuri PhD

Prof Kalisa Mbanda, Umuyobozi w’icyubahiro wa ULK yemeza impamyabumenyi

Amafoto:Serge Muhizi

evariste@igihe.rw