Mugisha Philbert uherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu yahagaritswe ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’Inama njyanama y’Aka Karere.Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabahuje kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2017.

Fiacre Ndahindurwa, umuyobozi wa njyanama y’Akarere ka Nyamgabe yabwiye KT Radio ducyesha iyi nkuru ko iyo nama yateranye mu buryo busanzwe maze ngo bigahurirana n’uko Mugisha Philbert yafunzwe na Polisi y’Igihugu.

Yavuze ko muri iyo nama ariho hafatiwe umwanzuro w’uko Mugisha ahagarikwa ku buyobozi bw’Akarere.Yakomeje avuga iyo umuntu afunzwe atakarizwa icyizere kandi ko ubumunyangamugayo kuri we butangira gucyemangwa.

Yagize ati “Ubundi abantu batorerwa kuba abajyanama kubera ubunyangamugayo baba babaziho, mu byerekeranye no gukunda igihugu, n’imicungire y’abaturage n’umutungo wabo. Rero habonetse igituma abantu bafungwa ni ukubera ko ubunyangamugayo buba bwavuyeho.”

Kuwa 17 Ugushyingo 2017 nibwo Polisi yemeje amakuru y’ifungwa ry’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, aho afunganywe n’abandi bakozi batanu bakekwaho ibyaha birimo kuyereza umutungo wa Leta.

Muri ayo masoko harimo iryo gushyira amatara ku muhanda mu Mujyi wa Nyamagabe, aho ngo rwiyemezamirimo waritsindiye yishyuwe Miliyoni 100 zirenze ku mafaranga yari yaragenewe isoko.

Uwo rwiyemezamirimo ngo yatsindiye isoko yari kuzishyurwa Miliyoni 97 aza kwishyurwa Miliyoni 197, ikintu abadepite bagize PAC bavuze ko gikwiye gukurikiranwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwari bwasobanuriye Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ko ari ikibazo cy’imibare cyabayeho.

Muri Nyamagabe kandi ngo hari isoko ryo gutunganya ubusitani mu rwego rwo kurimbisha umujyi ryatwaye amafaranga menshi Leta mu buryo butari ngombwa.

Philbert Mugisha wayoboraa Akarere ka Nyamagabe