Ku murwa mukuru Harare kuri uyu wa gatandatu abigaragambya bariyegeranya ngo basabe Robert Mugabe kuva ku butegetsi nyuma y’iminsi ine abwambuwe n’Abasirikare.

Mugabe yagaragaye mu ruhame ku wa gatanu mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije kaminuza

Iyi myigaragambyo ishyigikiwe n’igisirikare kigenzura inshingano z’ubutegetsi.

Abayobozi b’ishyaka Zanu-PF mu Ntara zinyuranye kimwe n’abitwa ba Sekombata (Anciens combattants), bavugaga ko bakiri inyuma ya Mugabe mu mwaka ushize, ubu bashyigikiye ko ava ku butegetsi.

Mugabe w’imyaka 93, amaze iminsi ine afungiye iwe mu rugo, gusa ku wagatanu yagaragaye mu ruhame ari mu mishyikirano n’abasirikare bamwambuye inshingano.

Ejo yagaragaye mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije Kaminuza ariko yahavuye nta jambo ahavugiye nk’uko mbere byagendaga.

Ingabo za Zimbabwe zafashe inshingano z’ubutegetsi nyuma y’amakimbirine yafataga intera mu bagize ishyaka riri ku butegetsi bifuzaga gusimbura Mugabe.

Perezida Mugabe akimara kwirukana uwari Visi Perezida we Emmerson Mnangagwa ibintu byarushijeho kujya irudubi, abenshi babonaga ko aharuriye inzira umugore we Grace ngo azabe ari we umusimbura.

Uyu mugore wa Perezida ntaragaragara mu ruhame kuva ku wa kabiri nijoro ubwo ingabo zatangazaga ko ari zo zafashe inshingano zo kuyobora igihugu.

Ku wa gatanu igisirikare cyatangaje ko kiri mu biganiro na Mugabe kimusaba kurekura ubutegetsi, ko igihe cyose bamenyesha abaturage umwanzuro yafashe.

Perezida Mugabe ari ku butegetsi kuva mu 1980 ubwo Zimbabwe yabonaga ubwigenge, Mugabe yari ku isonga mu bwabuharaniye bakabwaka Abakolini b’Abongereza bari barise iki gihugu Rhodesie.

 

Abo mu ishyaka ZANU PF bamutereye ikizere

Christopher Mutsvangwa, akuriye ihuriro rya ba sekombata barwaniye ubwigenge bw’igihugu, ni umwe mu bamenyesheje abaturage ko hateganyijwe imyigaragambyo rusange yo gusaba Mugabe kurekura.

Ati “Turashaka kugarura icyubahiro, kandi ejo ni cyo gihe…dushobora gusoza umurimo ingabo zatangiye.”

Yongeyeho ko “Ntakongera gusubira ku butegetsi kwa Mugabe. Agomba kugenda.”

Nibura umunani mu bayobozi bahagarariye ishyaka ZANU PF mu Ntara ku bagera ku 10, batoye batera ikizere Mugabe basaba ko yegura ku mwanya wa Perezida w’ishyaka no ku w’umunyamabanga.

Aba bayobozi ba ZANU PF bagaragaye kuri televiziyo y’igihugu basaba umukambwe Mugabe kwegura.

Basabye n’umugore Grace Mugabe kwegura ku mwanya wa Visi Perezida w’ishyaka, kandi Emerson Mnangagwa wari wirukanywe akongera gusubira mu mwanya we.

Abakuriye ZANU PF biyemeje gushishikariza abayoboke kujya mu myigaragambyo ya none kandi na bo bakayitabira.

Ab’imbere mu ishyaka riri ku butegetsi barateganya guhura mu mpera z’iki cyumweru bakaganira ku bibazo biri mu gihugu.

Baravuga ko ubutegetsi budatangwa hagendewe ku gitsina

Hari abashyigikiye igisirikare by’umwihariko Umugaba Mukuru w’ingabo

Barigaragambya basaba Mugabe kuva ku butegetsi

Mu mugi wa Bulawayo wa kabiri muri iki gihugu abigaragambya biganjemo Abazungu bavanze n’Abirabura

Bapfukamye basaba ko Mugabe agenda

Bitabiriye imyigaragambyo ari benshi basaba ko Mugabe wari ukunzwe cyane agenda