Mu Karere ka Gicumbi ubu hari ubukangurambaga bwo kugarura mu ishuri abana bagera ku 6 160, bamwe muribo bahugiye mu mirimo ivunanye nk’iyo kubumba amatafarari. Ababakoresha bo banezezwa n’uko badahembesha menshi nk’abantu bakuru.

Aba bana bataye ishuri bakiri bato bigira mu mirimo ibavuna kugira ngo bashake imibereho nk'uko babivuga.

Aba bana bataye ishuri bakiri bato bigira mu mirimo ibavuna kugira ngo bashake imibereho nk’uko babivuga.

Umunyamakuru w’Umuseke mu Karere ka Gicumbi yasuye Umurenge wa Nyankenke, mu Kagari ka Rwagihura ahasanga bamwe mu bana bari munsi y’imyaka bataye ishuri bakoreshwa imirimo n’abaturage bubaka inzu. Imirimo bakorera imbere y’ibiro by’akagari.

Gusa, kuba batarageza imyaka yo gukoreshwa akazi nk’aka bamwe mu batuye muri uyu murenge ntibabyitaho.

Umwe mu bana twaganirije twahaye izina rya ‘Nene’ (ritariryo kuko akiri muto) utuye mu Kagari ka Rwagihura yatubwiye ko yavuye mu mishuri ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Nene yatubwiye ko icyatumye ata ishuri ari uko yavaga kwiga ntabone ifunguro rya saa sita, bityo ngo akumva ko atazabasha gukomeza kwiga muri ubwo buryo, ahitamo  kujya gushakisha imirimo hanze nubwo nawe yemeza ko igihe cyo gushaka akazi cyari kitaragera.

Uwitwa undi twise ‘Bobo’ nawe avuga ko imbogamizi yahuye nazo zatumye ava mu ishuri ari imibereho mibi.

Ngo mu rugo iwabo iyo utabashije gutsinda ikizamini cya Leta kikwemerera gukomeza mu mashuri yisumbuye, ababyeyi babo ngo bahita bagukura mu ishuri ntukomeze kwiga.

Undi twise ‘Eric’ ufite imyaka cumi n’itanu (15) we avuga ko yafashe umwanzuro wo kujya gukorera amafaranga kuko yumvaga akeneye kujya yigurira icyo akeneye cyose.

Gusa, Eric agashimangira ko ababakoresha imirimo yo kubumba amatafari babaha udufaranga tw’intica ntikize.

Agira ati “Kubumba amatafari batwishyura amafaranga 15 ku itafari rimwe, harimo kujya gushaka ibyatsi tuvanga n’ibitaka, gukaata icyondo ndetse no kujya kuvoma amazi yo kubumbisha amatafari, ku buryo ujya kuzuza amafaranga igihumbi wiyushye akuya.”

Yongeraho ati “Ahubwo nawe ushaka abana nka batatu bakagufasha mukagabana ayo bazabahemba, kandi abakoresha bacu badusaba byibura kubumba amatafari ijana ku munsi ku buryo bakubarira amafaranga 1 500 ku munsi, kandi nayo ntibayaduha ako kanya hari abamara iminsi bataratwishyura.”

Umuyobozi w'Akagari wungirije yamaze kutubona ababuza kongera gukata icyondo.

Umuyobozi w’Akagari wungirije yamaze kutubona ababuza kongera gukata icyondo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke Bayingana Jea Marie yatangarije Umuseke ko abakoresha abana imirimo batarageza imyaka 18 bagiye kubakurikirana kuko baba birangije amategeko agenga uburenganzira bw’abana.

Yagize ati “Byanze bikunze ntawe utazi ko gukoresha umwana muto utarageza imyaka 18 bihanirwa n’amategeko, tugiye kubakurikirana kandi tunabashishikarize ko no kubakura mu ishuri bitemewe kuko kurera umwana ari inshingano zabo natwe tukabafasha.”

Ku kibazo cy’abana bataye ishuri bavuga ko byatewe n’uko bataha bagasanga iwabo nta biryo, Bayingana yasabye ababyeyi kujya bazirikana ko kugaburira abana ari inshingano zabo, dore ko abana bo mu mashuri abanza bataha bakajya kurya iwabo.

Mu kwezi gushize nibwo umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yatangaje ko bagiye gukora ubukangurambaga bwo kugarura mu ishuri abana  6 160 baritaye.

Muri aba barenga ibihumbi bitandatu bataye ishuri harimo abakobwa 656 batewe inda batarageza imyaka 18.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 2015, abana bo mu mashuri abanza bagera kuri 5.2% bataye ishuri mu Karere ka Gicumbi, naho muri rusange mu Ntara y’Amajyaruguru bakaba 6.5%.

Ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo batarageza imyaka 18 cyakunze kujya kigarukwaho cyane ku bahinzi b’icyayi aho bamwe babakuraga mu mashuri bakirirwa basoroma icyayi, birahagurukirwa ku buryo bitakiboneka nka mbe.

Itafari rimwe babaha amafaranga 15 gusa.

Itafari rimwe babaha amafaranga 15 gusa.

Izuba riva cyangwa mu kibunda barakora.

Izuba riva cyangwa mu kibunda barakora.

Bakora iyo mirimo bari iruhande rw'ibiro by'Akagari ka Rwagihura.

Bakora iyo mirimo bari iruhande rw’ibiro by’Akagari ka Rwagihura.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI