Burera: Hegitari 86 z’ibigori n’ibirayi zangijwe n’imvura ‘idasanzwe’
Abahinzi bo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera bari mu kababaro nyuma y’uko imvura bita ko idasanzwe yaraye igwa mu ijoro ryakeye ryo ku wa kabiri rishyira uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 08 Ugushyingo 2017 yabangirije imyaka y’ibirayi n’ibigori bari barahinze bahuje ubutaka.
Abaturage bakozweho n’iriya mvura bahuriza ku kuvuga ko yagwanye ubukana budasanzwe igihe kinini maze ihise basanga yabangirije imyaka ku buryo bavuga ko batazi uko bazabaho mu gihe kiri imbere.
Umwe muri abo baturage yagize ati “Iyo mvura yaguye igihe kinini cyane. Muri rusange ntitwari tumenyereye imvura nk’iyi kubera ko yarimo umuyaga mwinshi kandi igwa amasaha menshi idahagarara na gato. Nkanjye ibigori byose nari narahinze nasanze byatwawe n’amazi (…) sinzi uko nzabaho.”
Manirafasha Jean de la Croix, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro yabwiye Ikinyamakuru Izubarirashe.rw ko habaruwe hegitari 86 z’imirima y’ibirayi n’ibigori yangijwe n’iriya mvura, akaba anatangaza ko hari inzu eshatu nazo zangiritse.
Ati “Uretse iyo myaka, ibi biza byanasenye n’amazu y’abaturage. Abaturage bakuru b’aho byabereye bavuga ko ibyabaye bitigeze bibaho, muri rusange ni ubihe biba bishatse kuza.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko Umurenge wa Butaro ubifashijwemo n’abafatanyabikorwa bawo batangiye ubutabazi bw’ibanze ku baturage bakozweho n’iriya mvura aho ngo hari abakodesherejwe inzu baba batuyemo mu gihe ngo hagishwakishwa ubufashwa burambye.
Gitifu Manirafasha agira ati “Turiho turakora imibare y’abaturagebahuye n’ibyo bibazo, birumvikana niba hegitari 86 zangiritse ibibazo bigomba kubaho ariko ni cyo gukorera hamwe bimara, inzego zose mu gitondo zahuriye hamwe ubu ziri gutekereza ku cyigomba gukorwa mu buryo burambye.”
Tariki ya 27 Nzeli 2017 nabwo Umurenge wa Butaro wari wibasiwe n’imvura yangije hegitari 39 z’ubutaka inangiza inzu 6 muri uwo murenge.
Twitter: @Umurengezis