Urubanza rwa ba Rwigara rurasubitswe ‘ku nyungu z’ubutabera’
Kimihurura – Uyu munsi Diane Rwigara yaje ku rukiko rukuru kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bakatiwe n’urwisumbuye rwa Nyarugenge. Nyina we ntabwo yahageze kuko arwaye. Diane yagaragaye atunganiwe asaba ko iburanisha risubikwa. Urukiko rwemeye ubusabe bwe.
Uyu munsi ku rukiko rukuru abantu si benshi nk’uko byabaga kenshi mu rukiko rwisumbuye i Nyamirambo. Mu cyumba cy’iburanisha hari abantu nka 28 gusa.
Mu rukiko ntibyemewe gufata amajwi cyangwa amafoto.
Kugeza saa tatu Diane Rwigara niwe wari wageze mu cyumba cy’iburanisha, nyina Adeline Mukangemanyiyari atarahagezwa. Byatangajwe mu iburanisha ko nyina atabonetse kubera uburwayi nk’uko byavuzwe n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana nawe wasabye ko bahabwa indi minsi.
Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.
We Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.
Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.
Anne Rwigara Uwamahoro warekuwe ngo akurikiranwe ari hanze hamwe na basaza be babiri bari mu bari mu cyumba cy’iburanisha aha ku Kimihurura.
Diane Rwiagara yavuze ko atigeze ashyikirizwa’assignation’ y’iburanisha rya none, ngo yabonye urutonde rw’abantu baburana uyu munsi kandi ngo ejo nibwo yabonanye na Avoca we amubwira ko afite izindi manza uyu munsi.
Yemeza ariko ko umwunganizi we yanditse muri ‘system’ (mu ikoranabuhanga bakoresha mu nkiko mu Rwanda) ko atari buboneke uyu munsi.
Diane yahise asaba ko urubanza rwe rusubikwa akabanza akabonana n’umwunganira.
Adeline Mukangemanyi ntabwo we yaje kuburana ahubwo umwunganizi we mu rukiko niwe waje.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bubona abunganizi b’abaregwa batarahaye agaciro urubanza kuko ‘assignation’ ngo bayigejejweho mbere.
Buvuga ko uwunganira Diane Rwigara we yagombaga kwandikira urukiko ko ataboneka bityo kuba yabuze kandi yari aziko hari urubanza ngo akwye gufatirwa ibihano.
Nyuma yo kwiherera Urukiko rwanzuye ko ku nyungu z’ubutabera iburanisha rya Adeline Mukangemanyi ritaba uyu munsi kuko arwaye. Adeline ngo azongera ahamagarwe umwunganira ntiyamuburanira adahari.
Rwanzuye kandi ko ku nyungu z’ubutabera Diane ataburana atunganiwe nubwo ngo impamvu z’umwunganizi we wamubwiye ko afite izindi manza zitashingirwaho, gusa ngo ku nyungu z’ubutabera iburanisha rirasubitswe.
Iburanisha ry’uru rubanza ryimuriwe tariki 16 Ugushyingo 2017 mu gitondo.
Photos/C.Nduwayo/Umuseke
Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW