*Ngo imyumbati bari guhinga ubu ni yo iryoshye kurusha iya mbere.

Abaturage bo mu karere ka Ruhango biganjemo abahinga imyumbati baravuga ko nyuma y’imyaka itatu muri aka gace barayibuze kubera indwara ya ‘kabore’ bongeye kuyihinga bagasarura ubu bakaba barasezereye ubugari bari barise ‘Shirumuteto’ baryaga bukabagwa nabi.

Ngo ubu baciye ukubiri na Shirumuteto

Bejeje imyumbati myiza ubu baciye ukubiri na Shirumuteto

Igihingwa cy’imyumbati cyari kimaze gutera intambwe kitakiri igihingwa ngandurarugo kimaze kuba ngengabukungu mu gace k’Amayaga by’umwihariko muri Ruhango, kuva muri 2013 cyahuye n’indwara ya kabore gisa nk’igicitse.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango bakunze kwirira ubugari, bavuga ko ubwo imbuto y’iki gihingwa yahuraga n’iki kibazo bemeraga kurya ubugari bwa ‘Shirumuteto’ bwabaga buhenze ndetse bukabagiraho n’ingaruka mbi.

Abatuye muri aka karere ngo batangiye gusubizwa muri 2016 ubwo Leta yatangiraga gukwirakwiza imbuto nshya yaturutse muri Uganda kugira ngo igeragezwe ubu ikaba iri gutanga umusaruro mwiza.

Aba baturage bashima ko kuva uyu mwaka watangira bongeye kubona umusaruro w’imyumbati ndetse bakaba bari kurya ubugari buryoshye.

Habimana Jean Pierre utuye mu kagari ka Gikoma, mu murenge wa Ruhango ni umuhinzi w’imyumbati ubu afite hegitari umunani zihinzeho imyumbati, ngo iyi mbuto nshya ni nziza ugereranyije n’iza mbere zitari zahura n’uburwayi.

Ati “Iyo turiye ubugari bwayo twumva buryoshye kurusha iyo twari dufite mbere, ushobora kuyirya nk’ubugari cyangwa kuyigereka ku bishyimbo…Ntabwo irura. Tuyigemura no ku bigo cy’amashuri bagateka bisanzwe nta kibazo.”

Uyu muhinzi w’imyumbati warangije amashuri makuru mu icungamutungo akayoboka ubuhinzi, avuga ko iyi mbuto nshya yayihinze ayihawe n’abahinzi bagenzi be ku buryo mu gihe cya vuba izaba imaze kugera ku bahinzi benshi bayifuza.

Ati “Ubu nanjye ndejeje ngiye gukura, imbuto nyihe abandi baturage ku buryo mu mwaka umwe tuzaba tumaze kugira imbuto ihagije.”

Nyiransabimana Josephine na we utuye mu murenge wa Ruhango avuga ko indwara ya kabore yabakozeho ikabatera inzara kuko basanzwe batunzwe n’imyumbati. Ariko ubu byarahindutse.

Uyu mubyeyi w’abana batandatu avuga ko ubu ikilo cy’ubugari bari kukigura 250 Frw mu gihe mu minsi ishize cyaguraga hagati ya 500 na 650 Frw kandi na bwo ari ifu ya ‘Shirumuteto’ yabagiragaho ingaruka mbi mu mubiri.

Ati “Shirumuteto twarayitaye tumaze hafi amezi umunai tutayirya.”

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango avuga ko bishimira kuba barongeye bakabona icyororo

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango avuga ko bishimira kuba barongeye bakabona imyumbati myiza

 

Imyumbati yabaye ngengabukungu muri Ruhango

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier avuga ko nyuma yo guhabwa imbuto nshya igihingwa cy’imyumbati cyongeye kuba ngengabukungu nk’uko byahoze muri aka gace.

Avuga ko mu mihigo ya 2016-2017 bari bahize kuzahura igihingwa cy’imyumbati ndetse ko bawugezeho 100% kuko uyu mwaka warangiye muri Nyakanga bafite hegitari 5 700 zihinzeho iki gihingwa.

Ati “Twe icyo tureba ni uko twashoboye kongera kubona icyororo.”

Mbabazi avuga ko mu gutangiza igihembwe cy’ihinga A hahinzwe izindi hegitari 128 hafi y’uruganda rwa Kinazi rutunganya ubugari.

Avuga ko isoko ry’ifu y’uruganda rwa Kinazi ryahuye n’ihungabana ariko ubu ababukunda bakaba bagiye kongera kumva icyanga cy’ubu bugari ngo buzwi no mu mahanga.

Ati “Bwarabuze ababushaka babura icyo bavuga amagambo ashira ivuga ariko ubu bwongeye kuboneka.”

Ngo mu kwezi gushize yasuye uruganda rwa Kinazi asanga bariho batunganya isoko ry’ifu igomba koherezwa mu Butaliyani n’andi masoko yo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Ngo abahinzi b’imyumbati bakore bazi neza ko bafite isoko ribategereje kandi ritanga agatubutse.

Habimana Jean Pierre yarangije Kaminuza ubu n'umuhinzi w'imyumbati ari mu bafite umurima munini mu murenge wa Ruhango

Habimana Jean Pierre yarangije Kaminuza ubu n’umuhinzi w’imyumbati ari mu bafite umurima munini mu murenge wa Ruhango

Mu kagari ka Gikoma ubu imisozi yuzuyeho imyumbati

Mu kagari ka Gikoma ubu imisozi yuzuyeho imyumbati

Imbuto bahawe ubu imeze neza nta kibazo ifite

Imbuto bahawe ubu imeze neza nta kibazo ifite

Ngo ubugari bw'imbuto nshya buryoshye kubi

Ngo ubugari bw’imbuto nshya buryoshye kubi

Nyiransabimana Josephine avuga ko bari barambiwe Shirumuteto

Nyiransabimana Josephine avuga ko bari barambiwe Shirumuteto

Photos ©M. Niyonkuru

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW