Ugusobanya imvugo mu batangabuhamya mu iperereza ku wahanuye indege ya Habyarimana
Nyuma yo gusubukura iperereza ku wahanuye indege ya Perezida Juvenal Habyarimana kuwa 6 Mata 1994, u Bufaransa bukomeje umugambi wo guha rugari abatangabuhamya barimo abahunze igihugu banashinjwa ibyaha bikomeye, gusa kuri iyi nshuro icyagiye hanze ni uko babusanya imvugo mu buhamya batanga.
Iperereza ry’abacamanza b’Abafaransa kuri iyo ndege ryabaye gishigisha mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa guhera mu 2004, kuko bagiye bakora ibyo bashoboye mu gushyira ihanurwa ry’iyo ndege ku buyobozi bw’ingabo zari iza APR (Armée Patriotique Rwandaise) zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside.
Muri Werurwe 2017 humviswe abatangabuhamya babiri, umwe kuwa 8 undi kuwa 21 Werurwe, imbere y’umucamanza w’Umufaransa Jean-Marc Herbaut i Paris, ari nawe uri gukurikirana icyo kirego nyuma ya Marc Trévidic.
Ku ruhande rumwe abatangabuhamya bagiye bavuga ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byavuye mu gice cyagenzurwaga na APR, nyamara iperereza ryerekanye ko ahubwo yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda.
Jeune Afrique yabashije kwinjira mu buhamya abahuye n’abacamanza b’Abafaransa batanze maze irabusesengura, kugera ku buheruka bwatanzwe na James Munyandinda watorotse igisirikare mu 2008, wiyita Munyeragwe Jackson. Niwe washinze Ihuriro Inyabutatu-RPRK risebya leta y’u Rwanda ryifashishije Radio Inyabutatu yashinze.
Uyu mugabo uvuga ko yabaye umurinzi wa Perezida Kagame mu gihe cy’urugamba, James Munyandinda yavuze ko kuva mu 1992 kugeza mu 2008 yakoreraga hafi ya Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2010.
Ibyo ngo byatumye abona n’amaso ye, mu ntangiro za 1994, itegurwa ry’ibisasu bibiri bya missiles zirasa indege za SAM-16, zakoreshejwe mu guhanura indege ya Habyarimana muri Mata. Ni ibintu ngo yari yarateguye mu Ukuboza 2014 mu ibaruwa ifunguye yandikiye senateri w’Umubiligi Alain Desthexe, ariko atarigeze abimenyesha ubucamanza bw’u Bufaransa.
Yavuze ko yari mu itsinda ry’abasirikare icumi barindaga izo missiles ku birindiro by’ingabo za APR ku Mulindi, aho izo SAM-16 zari izo kubirinda ngo bitazagabwaho ibitero by’indege.
Gusa ngo muri Werurwe 1994, Munyandinda na bagenzi be ngo bahawe amabwiriza yo gupakira izo missiles mu ikamyo ya Mercedes yerekezaga i Kigali, ahabaga abasirikare 600 ba APR, bahoherejwe kubera amasezerano ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993.
Uwo mutangabuhamya ngo yavuze ko James Kabarebe yahagarikiye ipakirwa ry’ibisanduku bibiri bya kaki byarimo izo missiles, maze ubuhamya bwa James Munyandinda mu byo yiboneye burangirira aho.
Mu bindi avuga harimo ko ko muri Nyakanga 1994 Jenoside igera ku musozo, babiri mu bari abasirikare bagenzi be, Franck Nziza na Éric Hakizimana, ngo bagarutse mu mutwe w’ingabo babagamo babwira abantu batandukanye ko aribo bakoresheje bya bisasu mu guhanura indege Falcon 50 ya Habyarimana.
Ni ibintu ariko Franck Nziza yahakanye yivuye inyuma ubwo yabazwaga n’umucamanza Trévidic mu Burundi, mu 2010. Ni mu gihe ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwagaragaje ko Éric Hakizimana we atigeze agera muri APR.
Ukunyuranya mu mvugo z’abatangabuhamya
Munyandinda siwe wa mbere watorotse igisirikare cy’u Rwanda wahawe ijambo n’ubucamanza bw’u Bufaransa.
Guhera mu 2001, abatangabuhamya bagera kuri batandatu bahunze igihugu bamwe bakajya mu mitwe irwanya leta, batanze ubuhamya, ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rihirikirwa ku ngabo zahagaritse Jenoside.
Bamwe bavuga ko bumvise itegurwa ry’uwo mugambi, abandi ko bagize uruhare mu gutegura intwaro zakoreshejwe cyangwa mu kuzitwara ziva ku Mulindi zizanwa i Kigali.
Gusa imvugo zabo zigenda zihura n’ikibazo gikomeye kuko zidahura, n’ubwa Munyandinda budasigaye.
Mbere ye, abandi babiri bahoze mu ngabo bavuze ko bagize uruhare mu gutwara izo missiles, aribo Aloys Ruyenzi na Emile Gafirita, bafite byinshi bagenda babusanyaho na Munyandinda.
Uwa mbere avuga ko missiles zari zihishe mu gisanduku gikoze mu biti, ziza gutwarwa munsi y’inkwi zari zipakiye mu ikamyo ya Mercedes. Uwa kabiri we yavuze ko bazizingiye mu kintu bazishyira munsi ya matola n’indi myenda, mu ikamyo.
Munyandinda we azana imvugo ya gatatu ko zari zashyizwe mu bisanduku bibiri, akavuga ko ibyo bisasu byaturutse mu Burusiya (SA-16 IGLA) biriho n’inyandiko nyinshi mu rurimi rw’icyo gihugu.
Ku bijyanye n’igihe ibyo bisasu byajyaniwe i Kigali nabwo, uko ari batatu batanga ubuhamya budahura na gato.
Ruyenzi avuga ko hari muri Gashyantare 1994. Gafirita we yavuze ko ari mu minsi cumi n’itanu mbere y’uko indege ihanurwa, ni ukuvuga ahagana kuwa 24 Werurwe 1994, Munyandinda we akavuga ko byari hagati y’impera za Gashyantare n’intangiro za Werurwe 1994.
Iyo bigeze ku itsinda ry’abantu bapakiye izo missiles n’abazijyanye i Kigali, naho hazamo kubusanya. Ruyenzi avuga ko abasirikare bane ba APR baje mu ikamyo ariko akavugamo babiri gusa; Franck Nziza na Eric Hakizimana binavugwa ko aribo bahanuye indege.
Gafirita avuga ko we yari mu ikamyo ya Mercedes yatwaye ibyo bisasu, aherekejwe n’umushoferi Eugène Safari alias ‘Karakonje’ na Sergent Emmanuel. Yavuze ko ahubwo Lieutenant Franck Nziza yabahaye ikaze kuri CND (ahakorera Inteko Ishinga Amategeko y’ubu), bivuze ko atari ku Mulindi ubwo bajyaga guhaguruka.
Munyandinda niwe wenyine wakomoje kuri Kabarebe
Imbere y’umucamanza, James Munyandinda niwe mutangabuhamya rukumbi wavuze ko bapakiye ibisasu Gen James Kabarebe ahari. Nta n’irindi zina avuga haba mu gupakira cyangwa gutwara ibyo bisasu ryagaragaye mu bundi buhamya, uretse Franck Nziza.
Ku kundi kunyuranya, nk’uko Aloys Ruyenzi na Emile Gafirita babivuze, iyo kamyo ya Mercedes yaherekejwe n’imodoka ebyiri za Jeep z’ingabo za Loni zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, Minuar, imwe iri imbere indi iri inyuma.
Ariko James Munyandinda we siko yabivuze, ngo yari imodoka ya burende ikurikiwe n’imodoka ya pick-up ya APR, nayo ikurikiwe n’ikamyo ya Mercedes yarimo missiles, ikurikiwe na pick-up ya kabiri ya APR nayo ikurikiwe na burende yindi.
Nyamara nubwo uyu mutangabuhamya Munyandinda adahuza na bagenzi be, umucamanza Herbaut asa n’uwahaye agaciro amagambo ye, kuko yahamagaje Gen Kabarebe ngo azajye kwisobanuraho, nubwo amakuru avuga ko atazajyayo dore ko ibi birego by’u Bufaransa byakomeje gushyirwa mu mutaka w’ubutabera kandi ari politiki nsa.