Uwizeyimana yokejwe igitutu n’abadepite ku mvugo ‘ishyamba ry’inzitane’
Imvugo ‘ishyamba ry’inzitane’ yakoreshejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, asobanura imiterere y’igitabo cy’amategeko ahana cyakoreshwaga mu Rwanda, ntiyakiriwe neza na bamwe mu badepite batatinye kumushishikariza gusaba imbabazi abanyarwanda.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko yagejeje ku Nteko Ishinga amategeko Umutwe w’abadepite, isobanurampamvu ry’umushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda, aho yavuze ko itegeko ryari rihari ryari rifite ingingo 766 zikaba zaragizwe 360, ibi bikaba bizorohera abazarikoresha kuko mbere ryari nk’ishyamba ry’inzitane.
Yagize ati “Cyari ikintu kimeze nk’ishyamba ry’inzitane kivangavanzemo ibintu bitagira icyo bipfana […] nimugisoma murasanga igitabo mpanabyaha kirimo Jenoside, amashanyarazi, irimo ihohoterwa, irimo ishoramari … mumbwire ukuntu ihohoterwa, jenoside n’amashanyarazi ubivanga ukabishyira hamwe. Nkatekereza ko ibyo bintu bitari ‘smart’ ntabwo natinya kubivuga kuko niko biri.”
Iyi mvugo ntiyakiriwe neza n’abadepite bumvikanaga cyane bimyoza, abandi batangara ndetse bamwe ntibahishe umujinya batewe n’iri jambo bise ‘gutesha agaciro’ umurimo wakozwe n’abakoze ririya tegeko mpanabyaha, aribo Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko.
Depite Nyirahirwa Veneranda wabimburiye abandi, yanenze imvugo ‘ishyamba ry’inzitane’ yakoreshejwe avuga ko idakwiye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yagize ati “Inzego z’igihugu yaba Guverinoma itegura imishinga y’amategeko, Inteko Ishinga Amategeko iyasuzuma ikanayatora, ntabwo bavangavanga ibyo bakora nk’ibiti byo mu ishyamba.”
Yakomeje agira ati “Icyo ngira ngo rwose ni imvugo idakwiriye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuko byose byakozwe byagendeye ku itegeko kandi iri tegeko tugenderaho uyu munsi ryagize umumaro mu gihe cyaryo, hari ibyo ryakemuye kandi ryagiyeho mu buryo bukurikije inzira zose z’amategeko.”
Depite Murara Jean Damascene wumvikanye mu mvugo ikakaye, yasabye Minisitiri Evode, gusaba imbabazi abanyarwanda ku bw’iriya mvugo.
Yagize ati “Iyo umuntu ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko hari amagambo akoresha aba yabanje kuyungurura. Nyakubahwa Minisitiri asobanurire Abanyarwanda ukuntu igitabo cy’amategeko ahana twagenderagaho ari ishyamba ry’inzitane.”
Minisitiri Evode wasubiranye ijambo anasubiza ibyo yabajijwe n’abadepite, yavuze ko ibyo yavuze byaba byumvikanye uko atashatse kubivuga, icyakora yisegura ku bw’uko imvugo yakoresheje itumvikanye uko byagombaga.
Yagize ati “Imvugo yaba yumvikanye uko itagomba kumvikana nyisubiyeho ariko nashakaga kuvuga ko ari itegeko ryari rigoye gukoresha no kurishakamo ikintu, ni icyo ngicyo nashakaga kuvuga gikwiye kuba cyumvikana gutyo. Umuntu agutumye gushaka nk’ikintu muri Nyungwe ngira ngo cyakugora ariko kugishaka aha mu busitani bw’Inteko Ishinga Amategeko byakoroha.”
Ijambo ‘ikimashini’ naryo ryakuruye impaka
Ubwo Uwizeyimana yasobanuraga icyo u Rwanda rwagendeyeho ku cyaha kijyanye no gukuramo inda, yatanze urugero ku mvugo y’abahirimbanira uburenganzira bw’abagore bavuga ko bakwiye kugira uburenganzira ku mibiri yabo.
Ati “Ese umugore nawe akwiriye gufatwa nk’ikimashini gicura abana, hari abantu batandukanye bavuga ngo umugore afite uburenganzira ku mubiri bityo nawe agomba guhabwa ijambo ku buryo utagomba kumubwira ngo gumana icyo kintu nubwo cyakugiyemo utagishaka.”
Iyi mvugo nayo nkuko byagaragaye ntiyakiriwe neza na Depite Uwamama Marie Claire, wagaragaje akababaro yatewe no kuba umugore yiswe ‘ikimashini’.
Yagize ati “Ndagaruka ku mvugo yakoreshejwe wumva itanoze aho yagereranyije umugore n’ikimashini, ni ukuri umugore ntabwo ari ikimashini, umugore ntabwo agomba kugereranywa n’ikintu kandi umugore ni umuntu. Noneho ngo ikimashini bashyiramo ikintu, umwana atwite ntabwo ari ikintu ni umuntu.”
Minisitiri Evode utagowe no gusobanura iyi mvugo, yavuze ko yagendeye ku masezerano ya Maputo u Rwanda rwasinye, aho mu mbanziriza mushinga yayo abaharanira uburenganzira bw’abagore bavuga ko umugore adakwiye kuba imashini ikora abana.
Mu magambo y’Igifaransa yasubiye muri iyo mvugo agira ati “Une femme ne peut à aucun quand être considerée comme une machine à fabrication de bébés. Mu bisobanuro yatanze yavuze ko icyo yakoze ari ukubishyira mu Kinyarwanda, icyakora yemera ko aho yakoze nabi ari ukuvuga ikimashini aho kuvuga imashini, ati “ntabwo navumbuye byose biranditse’. ”
Yanasobanuye ko atigeze avuga ko ibyakozwe hashingiwe ku gitabo mpanabyaha yise ishyamba ry’inzitane bidafite agaciro, abwira abadepite ko uwabifashe gutyo yamwumvise nabi.
Icyakora ntiyariye indimi kuko yashimangiye ko umuntu wafashe ibyaha n’ibihano akabishyira hamwe ashingiye ku ngingo ya 20 y’Itegeko Nshinga rya 2003 yibeshye bitewe no kumva nabi icyo ivuga. Yasobanuye ko icyo iyo ngingo ivuga ari uko hashoboraga kujyaho amategeko menshi ateganya ibyaha n’ibihano. Uku kwibeshya kukaba kwarabyaye kuvanga amashanyarazi, Jenoside, amasoko n’ibindi mu gitabo kimwe.