Adeline Rwigara na Anne Rwigara batakambiye urukiko ko bahabwa Bibiliya zabo
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017, ubwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeraga gusubukura iburanisha mu rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Anne Uwamahoro Rwiagara, Diane Rwigara na nyina ubabyara Adeline Mukangemanyi Rwigara, abaregwa basabye urukiko ko basubizwa Bibiliya zabo hamwe n’ibitabo by’indirimbo bakabitunga aho bafungiwe.
Adeline Mukangemanyi Rwigara wakunze kugaragara mu cyumba cy’iburanisha afite Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo, kuri uyu wa Gatanu ubwo yahabwaga ijambo n’Umucamanza, yasabye ko we n’abakobwa be basubizwa uburenganzira bwabo, bagasubizwa Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo babujijwe gutunga aho bafungiwe.
Ibi byaje kugarukwaho na Anne Rwigara Uwamahoro, nawe mu byo yasabye urukiko, harimo ko bakwemererwa gutunga Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana babujijwe gutunga aho bafungiwe. Gusa kuri iyi ngingo, ntabwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyabashije kubona uruhande rugihamiriza niba koko barabyambuwe cyangwa niba hari ukundi byagenze. Umucamanza nawe yavuze ko ibi kimwe n’ibindi bitandukanye basabaga bijyanye n’uburenganzira bw’aho bafungiwe, bakwiye kubiganiraho n’ababunganira mu mategeko kuko ari bo bajyanama babo.
Adeline Rwigara niwe wakunze kugaragara kenshi afite Bibiliya aho yagiye agaragara hose. Ubwo Diane Rwigara yatangazaga ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, mu bamushyigikiye harimo na nyina Adeline Rwigara. Tariki 20 Kanama 2017, uyu mugore yagaragaye muri Komisiyo y’Amatora, agaragiye umukobwa we Diane Rwigara wari wajyanye ibyasabwaga ngo basuzume niba yemerewe kuba yakwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda.
Icyo gihe, Mukangemanyi Rwigara Adeline yari yitwaje Bibiliya ndetse n’igitabo cy’indirimbo zo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, maze n’ubwo yanze kugira byinshi abivugaho icyo gihe, aza kubwira umunyamakuru ko Bibiliya yitwaje ari intwaro ye ityaye yitwaza buri gihe kuko ari yo imufasha kurwana urugamba rukomeye hano ku isi.
Si aha gusa kuko no mu masaha y’igicamunsi cyo kuwa Mbere tariki 4 Nzeri 2017, ubwo Diane Rwigara n’abo mu muryango we bafatwaga na Polisi y’u Rwanda ikabakura iwabo ku ngufu nyuma y’uko bari banze kwitaba inzego z’ubugenzacyaha ngo bakorweho iperereza ku byaha bakurikiranyweho, nabwo nyina wa Diane Rwigara yari afite Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo. Adeline Rwigara icyo gihe, yumvikanye avuga amagambo arimo ibitutsi, ariko uko yayavugaga ninako yatungaga Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo abashinzwe umutekano. Ubwo bajyanwaga muri CID ku Kacyiru, nabwo yagiye yitwaje iyi Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo.
Kuwa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017, nabwo uyu Mukangemanyi Rwigara Adeline yagejejwe mu ngoro y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, afite mu ntoki Bibiliya. Yari ayifite yambaye amapingu, agiye kuyakuramo abiha umupolisikazi arabimufasha, hanyuma yinjira mu cyumba cy’iburanisha ayifite, arayicarana.
Ubwo umucamanza yari amaze kwanzura ko urubanza rurangiye, Adeline Rwigara yongeye gufata Bibiliya, maze ayishyira hejuru cyane yisumbukuruza ayereka imbaga y’abari bitabiriye iburanisha ubona agenda amwenyura.
Aha ni kuwa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017.
Mu iburanisha ryabaye kuwa Mbere tariki ya 9 n’iryo kuwa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017, Adeline Rwigara ntiyongeye kuzana Bibiliya ye mu cyumba cy’iburanisha.