Igice cy’umuhanda cyagize ikibazo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2017, umuhanda Kigali-Musanze mu gice cy’Akarere ka Gakenke ahitwa ‘Muri Buranga’ wafunzwe n’ikibuye kinini cyahanuwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Mu kiganiro ikinyamakuru izubarirashe.rw kimaze kugirana n’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratious, yavuze ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bagerageje kurwana no gukura mu muhanda kiriya kibuye birabanira birangira bakoze akayira gato kari kunyurwamo n’imodoka mu ruhande rumwe rw’umuhanda.

Nzamwita yagize ati “Ikibazo cyavukiye ahitwa muri Buranga, haruguru gato y’akarere; hari ikibuye cyamanutse ku musozi gifunga umuhanda. Mu bushobozi bwacu twabashije gushyiramo akayira gato imodoka zirimo kunyuramo, ziri kunyura muri ako kayira mu ruhande rumwe.”

Uyu muyobozi akomeza agira ati “Byatewe n’imvura; hari imvura nyinshi cyane iguye mu kanya mu ma saa cyenda, iguye nk’isaha yose.”

Bitewe na ririya buye, imodoka ziva mu Mujyi wa Kigali zerekeza mu Karere ka Musanze kimwe n’iziva i Musanze zerekeza i Kigali zahagaze kugenda igihe kingana n’isaha mu gihe abaturage n’ubuyobozi barwanaga no kurivana mu muhanda.

Hagati aho Meya Nzamwita atangaza ko Akarere ka Gakenke kamaze kwitabaza ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imihanda(RTDA) ngo gitange ubufasha bwo kuvana kiriya kibuye mu muhanda kugira ngo urujya n’uruza rw’ibinyabizaga rukomeze nk’ibisanzwe, ati “ubu imodoka zirimo kugenda kuko harimo ka kayira gato, gusa twavuganye na RTD, bambwiye ko mu kanya nko mu minota 40 hari imodoka z’Abashinnwa ziza kubikuramo.”

Uretse ruriya rutare rwamanutse rukagwa mu muhanda, imvura yaguye mu Karere ka Gakenke yangije n’ibindi bikorwa remezo gusa ikinyamakuru izubarirashe.rw cyandika iyi nkuru hari hataramenyekana ingano yabyo.

Imvura yaguye mu Karere ka Gakenke yangije n’ibindi bikorwa bitandukanye bitaramenyekana ingano

Mu ijoro ryo ku itariki ya 07 rishyira ku ya 08 Gicurasi 2016, umuhanda Kigali-Musanze bwo wafunzwe amasaha agera muri 48 n’inkangu zari zatewe n’imvura idasanzwe yaraye igwa ijoro ryose.

Icyo gihe uretse umuhanda wafunzwe, hapfuye abantu 35 mu Karere ka Gakenke hanangirika ibikorwaremezo byinshi.

Hagataho ubwoba ni bwose ku basanzwe bakoresha umuhanda Kigali-Musanze ko igihe cyose ushobora kongera gucibwa n’inkangu.

Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru…